Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo mu Akarere ka Rutsiro washinjwaga na mugenzi we usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi kumusambanyiriza umugore, yasezeye ku mirimo ye.
Mu ntangiriro za Werurwe nibwo havuzwe mu binyamakuru ko abakozi b’akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari bapfaga kuba umwe yarashinjaga mugenzi we kuba amusambanyiriza umugore.
Ibyavugwaga ni aba bagabo bombi babashije kuganira n’itangazamakuru baribwira ko byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, mu murenge wa Murunda aho basanzwe batuye n’imiryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko bakiriye ubwegure bw’uyu mukozi wari usanzwe ayobora akagari kandi ko bwakiriwe.
Uwizeyimana yunzemo ko nk’akarere babyakiriye kuko ari uburenganzira bw’umukozi yemererwa n’Itegeko, ndetse ko nabo bamusubije bakurikije icyo amategeko ateganya.
Mu nkuru yabanje, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yari yatangaje ko bari gukora iperereza kandi ko basanze ari impamo, ubivugwamo yabiryozwa.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…