INKURU ZIDASANZWE

Rutsiro: Gitifu wavugwagaho gusambanya umugore w’abandi yeguye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo mu Akarere ka Rutsiro washinjwaga na mugenzi we usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi kumusambanyiriza umugore, yasezeye ku mirimo ye.

Advertisements

Mu ntangiriro za Werurwe nibwo havuzwe mu binyamakuru ko abakozi b’akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari bapfaga kuba umwe yarashinjaga mugenzi we kuba amusambanyiriza umugore.

Ibyavugwaga ni aba bagabo bombi babashije kuganira n’itangazamakuru baribwira ko byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, mu murenge wa Murunda aho basanzwe batuye n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko bakiriye ubwegure bw’uyu mukozi wari usanzwe ayobora akagari kandi ko bwakiriwe.

Uwizeyimana yunzemo ko nk’akarere babyakiriye kuko ari uburenganzira bw’umukozi yemererwa n’Itegeko, ndetse ko nabo bamusubije bakurikije icyo amategeko ateganya.

Mu nkuru yabanje, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yari yatangaje ko bari gukora iperereza kandi ko basanze ari impamo, ubivugwamo yabiryozwa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago