Perezida Kagame yongeye kugaragaza amarangamutima nyuma y’intsinzi ikipe afana ya Arsenal FC akunda yanyagiyemo Chelsea ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 34 wa Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League.
Ni umukino watumye Arsenal ifat umwanya wa mbere w’agateganyo n’amanota 77.
Umukuru w’Igihugu usanzwe ari umwe mu bafana b’imena ba Arsenal yanditse ku rukuta rwe rwa X (Twitter) ati “Iriya niyo The #Gunners dukunda….!!!”.
Ikipe ya Arsenal nibwo bwa mbere itsinze Chelsea ibitego byinshi bene aka kageni mu marushanwa yose [5-0],ndetse niyo kipe ya kabiri yo mu mujyi wa London iyitsinze ibitego byinshi nyuma ya Queens Park Rangers yayitsinze 6-0 muri Werurwe 1986.
Ikipe ya Arsenal yagerageje amashoti 13 mu gice cya mbere na 14 mu gice cya kabiri ikina na Chelsea (27 yose hamwe) – ayo niyo mashoti menshi iyi kipe yateye igerageza gushaka ibitego mu bice byombi muri Premier League (kuva 2003-04 ).
Kugeza ubu,Liverpool ni iya kabiri ifite amanota 74 irakina na Everton kuri uyu wa Gatatu mu gihe Manchester City ari iya gatatu na 73 ifite ibirarane 2.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…