Mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, haravugwa urupfu rw’amayobera rw’umusore witwa Hakizimana Francois wari umukozi wo mu Rugo.
Ni inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, biturutse ku muntu witambukiraga, akabona umurambo w’uyu musore Hakizimana François aryamye hasi iruhande rw’igiti yashizemo umwuka.
Uwamubonye yavuze ko yari aryamye nta gikomere afite ku mubiri.
Amakuru ava mu bari bamuzi avuga ko mu masaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuwa Mbere yari mu kabari anywa inzoga, akiri muzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemeje iby’aya makuru.
Ati’’Nta kintu kiragaragara cyamwishe, gusa iperereza ryatangiye ngo barebe ko babona impamvu. RIB yatwaye umurambo ngo bajye kuwusuzuma.’’
Ubusanzwe uyu Nyakwigendera wari ufite imyaka 23 yakoraga akazi ko mu rugo, akaba yavukaga mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirambi, mu Mudugudu wa Gasharu.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…