Kuri uyu wa 24 Mata 2024, imvura yaguye nyinshi mu muhanda wa Nyamasheke werekeza Rusizi wangije ibikorwaremezo birimo karimbo kugeza ubwo icitsemo kabiri ndetse n’ipoto ry’amashanyarazi.
Ibi byabereye ahazwi nka Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe, mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvugira, Umudugudu Bujagiro.
Uku kwangirika kw’ipoto ry’amashanyarazi byatumye abaturiye ibyo bice babura umuriro.
Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryemeje aya makuru rivuga ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanda wongere ube nyabagendwa.
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yatangaje ko uwo muhanda wangiritse bikomeye kubera imvura yaraye iguye bigatuma ucikamo kabiri, igice kimwe kikagenda.
Ibi bibaye mugihe Meteo Rwanda iherutse gutangaza ingengabihe y’igice cya gatatu cy’imvura iteganyijwe muri uku Kwezi kwa Mata kuva tariki 21 kugeza kuya 31 Mata 2024, izaba iri hejuru ku kigero cy’impuzantengo cy’imvura yarisanzwe igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Mu bice Meteo yagaragaje ko imvura izibasira harimo Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’Uburengerazuba.
Zimwe mu ngaruka zitezwe kubera imvura imaze iminsi igwa muri ibyo bice harimo kuba ubutaka busoma kuko imvura idasiba kugwa buri munsi hakabamo imyuzure, gutenguka kw’inkangu n’isuri cyane cyane ahantu hahamye itarwanijwe.
Abanyarwanda byumwihariko bakomeza kubwirwa ko bakomeza kuba maso mugihe nk’iki, bashyiraho ingamba zo gukumira ibiza igihe cyose.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…