INKURU ZIDASANZWE

Nyamasheke: Imvura yaguye nyinshi icamo umuhanda kabiri

Kuri uyu wa 24 Mata 2024, imvura yaguye nyinshi mu muhanda wa Nyamasheke werekeza Rusizi wangije ibikorwaremezo birimo karimbo kugeza ubwo icitsemo kabiri ndetse n’ipoto ry’amashanyarazi.

Advertisements

Ibi byabereye ahazwi nka Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe, mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, Akagari ka Buvugira, Umudugudu Bujagiro.

Uku kwangirika kw’ipoto ry’amashanyarazi byatumye abaturiye ibyo bice babura umuriro.

Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryemeje aya makuru rivuga ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanda wongere ube nyabagendwa. 

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yatangaje ko uwo muhanda wangiritse bikomeye kubera imvura yaraye iguye bigatuma ucikamo kabiri, igice kimwe kikagenda.

Ibi bibaye mugihe Meteo Rwanda iherutse gutangaza ingengabihe y’igice cya gatatu cy’imvura iteganyijwe muri uku Kwezi kwa Mata kuva tariki 21 kugeza kuya 31 Mata 2024, izaba iri hejuru ku kigero cy’impuzantengo cy’imvura yarisanzwe igwa  mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu bice Meteo yagaragaje ko imvura izibasira harimo Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Zimwe mu ngaruka zitezwe kubera imvura imaze iminsi igwa muri ibyo bice harimo kuba ubutaka busoma kuko imvura idasiba kugwa buri munsi hakabamo imyuzure, gutenguka kw’inkangu n’isuri cyane cyane ahantu hahamye itarwanijwe.

Abanyarwanda byumwihariko bakomeza kubwirwa ko bakomeza kuba maso mugihe nk’iki, bashyiraho ingamba zo gukumira ibiza igihe cyose.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago