MU MAHANGA

Umwami w’u Bwongereza Charles III yahaye umugisha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Umwami w’u Bwongereza Charles III yamaze kwemeza umushinga wa gahunda yo kohereza abimukira mu gihugu cy’u Rwanda, ibi bikaba bishingiye ku masezerano guverinoma z’ibihugu byombi byagiranye kuva mu Ukuboza 2023.

Kuba Umwami Charles III amaze guha umugisha uyu mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda bivuze ko guverinoma y’u Bwongereza yemerewe gutangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda kuko yamaze kuba itegeko.

John Francis McFall, Perezida w’icyiciro cya nyuma cy’inteko inshinga amategeko w’u Bwongereza niwe wemeje aya makuru.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje bigira ati “Umushinga wa Guverinoma ku Rwanda wamaze kwemezwa n’Ubwami, ubu ni itegeko. Perezida w’icyiciro cya nyuma cy’Inteko yabyemeje.”

Abagize Inteko y’u Bwongereza tariki ya 22 Mata bari batoye bidasubirwaho uyu mushinga, nyuma y’iminsi myinshi batawumvikanaho, bitewe n’impungenge bamwe muri bo bari bafite ku mutekano w’aba bimukira mu gihe baba bageze mu Rwanda.

Icyari gitegerejwe kugira ngo utangire gushyirwa mu bikorwa ni uko wagombaga kwemezwa n’Umwami. Itegeko riteganya ko uhinduka itegeko iyo yamaze kuwemeza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kohereza abimukira igeze kure, asobanura ko indege zo kubatwara zamaze kuboneka kandi ko itsinda ry’abantu 500 bahuguriwe kubaherekeza na ryo ryiteguye.

Guverinoma y’u Bwongereza tariki ya 22 Mata yasobanuye ko yateganyije ko icyiciro cya mbere cy’abimukira kizoherezwa mu Rwanda hagati y’ibyumweru 10 na 12 biri imbere.

Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.

Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) rwigeze kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ariko abagize Inteko y’u Bwongereza bahaye guverinoma ububasha bwo kutongera kubahiriza ibyemezo by’inkiko zo hanze y’igihugu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago