Umwami w’u Bwongereza Charles III yamaze kwemeza umushinga wa gahunda yo kohereza abimukira mu gihugu cy’u Rwanda, ibi bikaba bishingiye ku masezerano guverinoma z’ibihugu byombi byagiranye kuva mu Ukuboza 2023.
Kuba Umwami Charles III amaze guha umugisha uyu mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda bivuze ko guverinoma y’u Bwongereza yemerewe gutangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda kuko yamaze kuba itegeko.
John Francis McFall, Perezida w’icyiciro cya nyuma cy’inteko inshinga amategeko w’u Bwongereza niwe wemeje aya makuru.
Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje bigira ati “Umushinga wa Guverinoma ku Rwanda wamaze kwemezwa n’Ubwami, ubu ni itegeko. Perezida w’icyiciro cya nyuma cy’Inteko yabyemeje.”
Abagize Inteko y’u Bwongereza tariki ya 22 Mata bari batoye bidasubirwaho uyu mushinga, nyuma y’iminsi myinshi batawumvikanaho, bitewe n’impungenge bamwe muri bo bari bafite ku mutekano w’aba bimukira mu gihe baba bageze mu Rwanda.
Icyari gitegerejwe kugira ngo utangire gushyirwa mu bikorwa ni uko wagombaga kwemezwa n’Umwami. Itegeko riteganya ko uhinduka itegeko iyo yamaze kuwemeza.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kohereza abimukira igeze kure, asobanura ko indege zo kubatwara zamaze kuboneka kandi ko itsinda ry’abantu 500 bahuguriwe kubaherekeza na ryo ryiteguye.
Guverinoma y’u Bwongereza tariki ya 22 Mata yasobanuye ko yateganyije ko icyiciro cya mbere cy’abimukira kizoherezwa mu Rwanda hagati y’ibyumweru 10 na 12 biri imbere.
Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.
Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) rwigeze kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ariko abagize Inteko y’u Bwongereza bahaye guverinoma ububasha bwo kutongera kubahiriza ibyemezo by’inkiko zo hanze y’igihugu.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…