Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano byo kumara imikino itatu adatoza kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho ku mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro ubwo bahuraga na Rayon Sports WFC.
Uyu mutoza yakubise urushyi mugenzi we Rwaka Claude utoza Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuwa 24 Mata.
Nyuma y’uru rushyi, aba bombi bitabye FERWAFA, ariko babura abagize Akanama gashinzwe Imyitwarire kuko ariko kagombaga kumva mu mizi uko byagenze ngo Ntagisanimana akubite urushyi Rwaka.
Nyuma y’uko ibyo bibaye, kandi AS Kigali igomba gukina na Fatimwa WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, uteganyijwe ku wa Kabiri saa Cyenda kuri Tapis Rouge, FERWAFA yahise yihutira guhagarika uyu mutoza.
Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwandikiye Ntagisanimana Saida ko yahagaritswe imikino itatu kuva igihe yabimenyesherejwe, ariko bitabujijwe ko hari ibindi bihano ashobora kuzahabwa n’Akanama gashinzwe Imyitwarire.
Ibi bivuze ko ibihano by’uyu mutoza wa AS Kigali WFC bishobora kwambukiranya, bikagera mu mwaka w’imikino utaha kuko Shampiyona y’Abagore na yo yamaze gushyirwaho akadomo.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…