INKURU ZIDASANZWE

Gakenke: Abaturage baraye mu bitaro nyuma yo kujya kuvumba

Mu Kagari ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’abaturage baraye mu bitaro nyuma yo kuribwa mu nda ubwo bari bamaze kunywa umusururu mu birori mugenzi wabo yari yabatumiyemo.

Advertisements

Nk’uko umwe mu baturage wo muri ako gace yabitangarije Kigali Today, yavuze ko bagiye kunywa ku muturage wari wakoresheje ibirori batashye batangira kuribwa mu nda, bajyanwa kwa muganga ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2024.

Ati “Banyweye umusururu ku muturage wari wakoresheje ibirori none munda habamereye nabi, ubu bari kwihutishwa kwa muganga, abagize icyo kibazo ni benshi cyane bararenga 40”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, Uwimana Dieudonné yemeje ayo makuru, avuga ko bategereje ko abaganga bemeza icyateye abo baturage ibibazo by’umwo buribwe butunguranye.

Avuga kandi ko abo baturage bagize ikibazo, bari kwitabwaho n’abaganga aho bamwe bamaze kuvurwa barataha, umunani muribo baguma mu bitaro aho baraye bitabwaho n’abaganga.

Ati “Hari ukuntu abantu basurana mu matsinda bahuriramo, hanyuma bagasabana, ni muri urwo rwego umwe mu baturage yakoresheje ibyo birori baza kwiyakira bakoresha n’imisururu, nyuma yaho abaturage batangira kubabara bajya ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo”.

Arongera ati “Inzego z’ubuzima ziri gukurikirana kugira ngo barebe niba ubwo bubabare bufitanye isano n’amafunguro baba bafashe, imibare y’abagiye kwa muganga ntabwo iramenyekana gusa hari abagiye bagera kwa muganga bagafashwa bagahita bataha, ariko umunani bo baraye mu Kigo Nderabuzima aho bari kwitabwaho, amakuru mfite nuko kuri iyi saha bameze neza”.

Uwo muyobozi yagize ubutumwa agenera abaturage, ati “Nk’uko turi mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage gukomeza kugira isuku ahantu hose ku myambaro no ku mubiri, ariko by’umwihariko turabasaba kwita ku isuku y’amafunguro bategura, kwita ku isuku ku bikoresho no ku mafunguro muri rusange, isuku igomba gushyirwamo imbaraga nk’uko dukomeje kubibakangurira mu bukangurambaga turimo muri iyi minsi”.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago