INKURU ZIDASANZWE

Ngororero: Umwana w’imyaka 2 yatwikiwe mu nzu na Se

Umwana w’imyaka ibiri w’umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we witwa Karinda Viateur.

Advertisements

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga ho Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero aho uyu mugabo w’imyaka 35 akekwa gutwikira umwana we mu nzu agahita apfa.

Aya ni n’amakuru yemejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko Karinda Viateur ukekwaho gutwikira Umwana we mu nzu bamusanze ajunjamye bagakeka ko afite ikibazo cy’uburwayi.

Gitifu w’Umurenge wa Muhororo, Barekayo Jean Marie Vianney avuga ko Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mwana.

Ati “Karinda Se w’umwana nawe yajyanywe kwa Muganga gusuzumwa kuko asa n’umuntu ufite uburwayi.”

Uyu muyobozi avuga ko gutwikira umwana mu nzu byabaye Nyina umubyara adahari kuko yari yazindutse asigira umugabo uyu mwana.

Avuga ko bategereje ibiva mu iperereza rya RIB ndetse n’ibipimo abaganga baza kugaragaza.

Umurambo wa Iremukwishaka Viateur wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzumwa, mu gihe Karinda Viateur yatangiye gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bamenye niba koko gutwikira Umwana we mu nzu byatewe n’uburwayi afite.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago