Umwana w’imyaka ibiri w’umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we witwa Karinda Viateur.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga ho Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero aho uyu mugabo w’imyaka 35 akekwa gutwikira umwana we mu nzu agahita apfa.
Aya ni n’amakuru yemejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko Karinda Viateur ukekwaho gutwikira Umwana we mu nzu bamusanze ajunjamye bagakeka ko afite ikibazo cy’uburwayi.
Gitifu w’Umurenge wa Muhororo, Barekayo Jean Marie Vianney avuga ko Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mwana.
Ati “Karinda Se w’umwana nawe yajyanywe kwa Muganga gusuzumwa kuko asa n’umuntu ufite uburwayi.”
Uyu muyobozi avuga ko gutwikira umwana mu nzu byabaye Nyina umubyara adahari kuko yari yazindutse asigira umugabo uyu mwana.
Avuga ko bategereje ibiva mu iperereza rya RIB ndetse n’ibipimo abaganga baza kugaragaza.
Umurambo wa Iremukwishaka Viateur wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzumwa, mu gihe Karinda Viateur yatangiye gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bamenye niba koko gutwikira Umwana we mu nzu byatewe n’uburwayi afite.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…