RWANDA

Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n’Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo n’ababuriye ubuzima mu myuzure ikomeje kwibasira Nairobi n’ibindi bice by’igihugu.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka, imyuzure yibasiye Kenya imaze guhitana abantu 180 mu gihe abagera kuri 90 baburiwe irengero.

Mu butumwa yanyujije kuri X [Twitter], Perezida Kagame yabwiye mugenzi we Ruto ko amwihanganishije n’abaturage b’igihugu cye cya Kenya.

Yagize ati “Nihanganishije umuvandimwe muri ibi bihe bitoroshye, Perezida William Ruto n’abaturage ba Kenya, kubera imiryango yavanywe mu byabo ndetse n’ubuzima bwatakariye mu myuzure ikomeje kwibasira Nairobi no mu tundi turere tw’igihugu. U Rwanda rwifatanyije nawe hamwe n’igihugu muri ibi bihe bitoroshye.”

Kuva muri Werurwe uyu mwaka, imyuzure yibasiye Kenya imaze guhitana abantu 180 mu gihe abagera kuri 90 baburiwe irengero.

Ni mu gihe abagera ku 185.000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyi myuzure yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba cyane cyane Tanzania imaze gupfusha abarenga ku 155 bishwe n’imyuzure n’ibiza biterwa nayo.

Perezida wa Kenya, William Ruto ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, yatumije inama idasanzwe y’Abaminisitiri kugira ngo yige ku ngamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’iyo myuzure imaze kwica abantu bagera hafi ku 170 guhera muri Werurwe 2024 kugeza ubu.

Iyo mibare yazamuwe cyane n’abantu bapfiriye rimwe ku wa mbere tariki 29 Mata 2024, bitewe n’iturika ry’urugomero rw’amazi mu gace ka Rift Valley, imyuzure yatewe n’ayo mazi igenda isenya byose aho yanyuze.

Ni mugihe kandi muri Kenya kuri ubu ibikorwa bimwe na bimwe birimo amashuri byafunze imiryango kubera ibibazo by’imvura nyinshi yaguye igatera ibiza.

Christian

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

30 minutes ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

21 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

21 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

22 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago