RWANDA

Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro ihumeka insigane

Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1 mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium.

Kuri uyu wa gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele habereye umukino wa nyuma wo gushaka ikipe yegukana igikombe cy’Amahoro cy’umwaka 2024, wahuje amakipe ariyo Police Fc na Bugesera Fc yo mu Burasizuba bw’u Rwanda ukaba utari umukino woroshye ku mpande zombi.

Mbere y’umukino,amakipe yombi yakoze ku bafana bayo bose buzuza Kigali Pele Stadium byavugwaga ko bazakina yambaye ubusa.

Police FC yazanye amakamyo na za bisi zuzuye abapolisi n’abakorerabushake bo hirya no hino ngo bayifane aho bivugwa ko yazanye abafana ibihumbi birenga 4000.

Ku rundi ruhande, Bugesera FC yazanye Coaster zisaga 40 zari zitwaye abafana basaga 1000.

FERWAFA yari yatangaje ibiciro biri hagati ya 2000 Frw n’ibihumbi 20 Frw, ariko kwinjira byaje kugirwa ubuntu.

Umukino watangiye amakipe yombi acungana mu gice cya mbere ariko Police FC yari hejuru mu gusatira cyane binyuze mu bakinnyi bayo barimo Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio na Mugisha Didier ariko babuze uko bamenera mu bwugarizi bwa Bugesera FC.

Iminota 45 y’umukino yarangiye Bugesera FC na Police FC zinganya ubusa ku busa.

Ku munota wa 57, ubwo bagarukaga mu gice cya kabiri Djibrine Akuki yatsinze igitego cya mbere cya Police FC, nyuma y’umupira yahawe na Muhadjiri aroba Umunyezamu Niyongira.

Akuki yatsindiye igitego cya mbere cya Police Fc

Bidatinze ku munota wa 65,Nsabimana Eric ’Zidane’ yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Nkubana Marc.

Zidane yatsindiye igitego cya kabiri Police Fc

Ikipe ya Bugesera Fc yaje gukanguka itangira gusatira izamu rya Police Fc, aho yagiye igera ku izamu ryari ririnzwe bikomeye n’umunyezamu ariko akomeza kubera ibamba abakinnyi ba Bugesera Fc.

Ku munota wa 80, Ssentongo Farouk yishyuriye Bugesera FC igitego kimwe ku mupira wahinduwe na Niyomukiza Faustin, atsindisha umutwe.

Bugesera FC yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura ariko Police FC irugarira karahava.

Umusifi wa Kane, Umutoni Aline, yerekanye iminota ine y’inyongera,Bugesera FC ikomeza gusatira bikomeye ariko amahirwe ntiyayisekera.

Police FC yasumbirijwe cyane mu minota ya nyuma ariko umunyezamu Rukundo Onesime ayirwanaho aho yakuyemo umupira ukomeye watewe na Niyomukiza Faustin.

Umukino warangiye Police FC itsinze ibitego 2-1, yegukana igikombe cy’Amahoro 2024 nkuko yabiherukaga 2015. Niyo izasohokera u Rwanda yo na APR FC.

Yegukanye akayabo ka miliyoni 12 FRW mu gihe Bugesera FC igomba guhabwa miliyoni 5 gusa.

Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo isezereye Rayon Sports naho Police FC isezerera Gasogi United.

Uyu mukino wagombaga gutangira saa Cyenda, ndetse amakipe yombi yageze ku kibuga mbere ya saa Munani, ariko utinda gutangira kubera Imikino y’Abakozi yabereye kuri iki kibuga.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

21 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago