RWANDA

Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro ihumeka insigane

Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1 mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium.

Advertisements

Kuri uyu wa gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele habereye umukino wa nyuma wo gushaka ikipe yegukana igikombe cy’Amahoro cy’umwaka 2024, wahuje amakipe ariyo Police Fc na Bugesera Fc yo mu Burasizuba bw’u Rwanda ukaba utari umukino woroshye ku mpande zombi.

Mbere y’umukino,amakipe yombi yakoze ku bafana bayo bose buzuza Kigali Pele Stadium byavugwaga ko bazakina yambaye ubusa.

Police FC yazanye amakamyo na za bisi zuzuye abapolisi n’abakorerabushake bo hirya no hino ngo bayifane aho bivugwa ko yazanye abafana ibihumbi birenga 4000.

Ku rundi ruhande, Bugesera FC yazanye Coaster zisaga 40 zari zitwaye abafana basaga 1000.

FERWAFA yari yatangaje ibiciro biri hagati ya 2000 Frw n’ibihumbi 20 Frw, ariko kwinjira byaje kugirwa ubuntu.

Umukino watangiye amakipe yombi acungana mu gice cya mbere ariko Police FC yari hejuru mu gusatira cyane binyuze mu bakinnyi bayo barimo Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio na Mugisha Didier ariko babuze uko bamenera mu bwugarizi bwa Bugesera FC.

Iminota 45 y’umukino yarangiye Bugesera FC na Police FC zinganya ubusa ku busa.

Ku munota wa 57, ubwo bagarukaga mu gice cya kabiri Djibrine Akuki yatsinze igitego cya mbere cya Police FC, nyuma y’umupira yahawe na Muhadjiri aroba Umunyezamu Niyongira.

Akuki yatsindiye igitego cya mbere cya Police Fc

Bidatinze ku munota wa 65,Nsabimana Eric ’Zidane’ yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Nkubana Marc.

Zidane yatsindiye igitego cya kabiri Police Fc

Ikipe ya Bugesera Fc yaje gukanguka itangira gusatira izamu rya Police Fc, aho yagiye igera ku izamu ryari ririnzwe bikomeye n’umunyezamu ariko akomeza kubera ibamba abakinnyi ba Bugesera Fc.

Ku munota wa 80, Ssentongo Farouk yishyuriye Bugesera FC igitego kimwe ku mupira wahinduwe na Niyomukiza Faustin, atsindisha umutwe.

Bugesera FC yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura ariko Police FC irugarira karahava.

Umusifi wa Kane, Umutoni Aline, yerekanye iminota ine y’inyongera,Bugesera FC ikomeza gusatira bikomeye ariko amahirwe ntiyayisekera.

Police FC yasumbirijwe cyane mu minota ya nyuma ariko umunyezamu Rukundo Onesime ayirwanaho aho yakuyemo umupira ukomeye watewe na Niyomukiza Faustin.

Umukino warangiye Police FC itsinze ibitego 2-1, yegukana igikombe cy’Amahoro 2024 nkuko yabiherukaga 2015. Niyo izasohokera u Rwanda yo na APR FC.

Yegukanye akayabo ka miliyoni 12 FRW mu gihe Bugesera FC igomba guhabwa miliyoni 5 gusa.

Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo isezereye Rayon Sports naho Police FC isezerera Gasogi United.

Uyu mukino wagombaga gutangira saa Cyenda, ndetse amakipe yombi yageze ku kibuga mbere ya saa Munani, ariko utinda gutangira kubera Imikino y’Abakozi yabereye kuri iki kibuga.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago