Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).
Iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye shampiyona mu bihugu byayo mu mukino w’intoki wa Basketball rizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024.
APR BBC ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa iherereye mu gice cya Conference Nile, aho barikumwe n’andi makipe twavugamo nka US Monastir (Tunisia), Rivers Hoops (Nigeria), As Douanes (Senegal) izaba iri mu rugo.
Ambasaderi Jean Pierre yasuye ikipe ya APR BBC nyuma y’uko yarisoje imyitozo ya nyuma yo kwitegura umukino itangira urugendo rwo guhatana muri BAL, aho izatangira bahura na US Monastir.
Ambasaderi Karabaranga yabwiye abakinnyi ko bashyigikiwe n’Abanyarwanda benshi yaba abari mu gihugu cya Senegal ndetse n’ahandi hose muri rusange, bityo ko bakwiriye kwimana u Rwanda muri aya marushanwa kugira ngo baseruke i Kigali mu mikino ya nyuma izahakinirwa.
Ni ku nshuro ya mbere iy’ikipe y’Ingabo izaba iserukiye u Rwanda mu irushanwa rya BAL, ahagomba kuva amakipe atatu aziyongera muyandi makipe yamaze gukatisha itike yo kuzakinira i Kigali mu makipe umunani guhera tariki 24 Gicurasi 2024.
Ku ruhande rw’abakinnyi muri rusange batangaje ko bose bameze neza kandi biteguye kwitanga uko bashoboye kose bakazatahana intsinzi kugira ngo bazaboneke mu makipe azakinira i Kigali mu mpera z’uku Kwezi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…