POLITIKE

Donald Trump wigeze kuyobora Amerika yavuze icyo azakora naramuka atsinzwe amatora ya perezida 2024

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida ateganyijwe mu Ugushyingo muri uyu mwaka 2024.

Advertisements

Uyu wigeze kuba Perezida yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Milwaukee Journal Sentinel ku bijyanye n’ukuri n’ibibazo ku matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe.

Uyu mugabo w’imyaka 77 y’amavuko akaba yarayoboye Amerika nka Perezida wa 45 yavuze ko mugihe cyose ibizava mu matora bizaba ari ukuri akwiriye kuzabyemera gusa mugihe bizazamo uburiganya akwiriye kuzarwanira igihugu cye.

Ibi nibyo yatangaje nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Waukesha, muri Wisconsin.

Intara yo mu burengerazuba bwo hagati izagira uruhare runini mu matora y’umukuru w’igihugu kandi bizaba biri nko mu rugo dore ko habarizwa benshi mu ishyaka ryaba Repubulike asanzwe abarizwamo, aho biteganijwe ko Trump azatorwa ku mugaragaro nk’umukandida w’ishyaka kugira ngo aze guhangamura ishyaka ry’abademokarate ibarizwamo Joe Biden.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu muri iki cyumweru turimo Trump yagarutse ku kinyoma cyabaye nyuma y’amatora yari yatsinze mu mwaka wa 2020 mu gace ka Wisconsin.

Trump yagize ati “Ngusubije inyumaho gato ukareba ibintu byose byari byaramenyekanye, byerekanaga ko nari natsinze amatora muri Wisconsin. Byerekanye kandi ko nari natsinze amatora no mu bindi bice.”

Ibyo yavuze ntago byemejwe nyuma y’ibarura ryari ryarakozwe kandi rishyigikiwe n’ishyaka rye ryaba Repubulika ryasanze nta kimenyetso cyerekana uburiganya bw’amatora nk’uko Trump yari yarabivuze.

Perezida Biden yatowe i Wisconsin mu 2020 ku bwiganze bw’amajwi arenga 20.000, aho yabonye amajwi 1.630.866 ugereranije na 1.610.184 ya Trump. Mbere yayo Trump yatsindiye muri Leta zimwe 2016.

Mu kiganiro giheruka Trump avuga ko abizi neza ko afite byinshi aje guhangana nabyo. Uyu mugabo wahuye n’uruhuri rw’ibibazo kuva yava ku ntebe y’Ubutegetsi aho yashinjwe kubangamira ibyavuye mu matora bigateza imvururu ubwo yari mu rubanza mpanabyaha rw’umwunganizi Jack Smith wamureze kubera kwivanga mu matora.

Icyakora, Urukiko rw’Ikirenga rusa nkaho rwacuruye ibyo bibazo byagiye bigaragara byanateje imyigaragambyo ikomeye yabaye ku ya 6 Mutarama yitabiriwe n’amagana y’abantu bamwe bakabigwamo abandi bagakomereka.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago