Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura no kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, barashwe ubwo bageragezaga gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga bahita bapfa.
Aba bajura babiri bishe Ndamyimana Elysee wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo,mu kwezi gushize.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma y’igihe iperereza rikorwa, hari babiri bafashwe bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Ati “Iperereza ryakozwe ryaje gusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ibikorwa by’ubujura mu Mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru bifashishije ibyuma. Umwe yari atuye ku Kinamba undi, yari atuye i Gasanze. Gahunda zose z’ubujura baziteguriraga ku Kinamba.”
Abo bajura bari baragiye bafungwa mu bihe bitandukanye mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza. Polisi ivuga ko hari umwe wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo bari bagiye kwerekana aho abo bakoranaga batuye, Polisi isobanura ko birutse bashaka gucika bajya mu byerecyezo bitandukanye mu buryo bugaragara ko basa n’ababiteguye, abapolisi bahita babarasa barapfa.
Polisi ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bari bariyemeje kubeshwaho n’ubugizi bwa nabi.
Umuvugizi wa Polisi yaburiye abishora mu bikorwa nk’ibi, ko bakwiriye kubihagarika kuko inzego z’umutekano zizabarwanya.
Ati “Abishora mu bikorwa nk’ibi bagomba kumenya ko ubujura nta mwanya bufite, ubugome burimo kuvutsa ubuzima ntabwo buzihanganirwa habe na gato. Polisi yatangiye gushakisha n’abandi bose ifiteho amakuru aho bari hose. Inama twabagira ni uko bahagarika ibyo byaha.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…