IMYIDAGADURO

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib Lutaaya yamwandikiye amusaba ko bategura umurwano bagaterana ibipfunsi abafana bagafana nabo bagacyura inote ariko bakagira n’abandi bantu bafasha.

Nyuma y’uko haciyeho iminsi itari micye Harmonize ataye ku wa kajwiga Baba Levo akaza gucibwa amande yo kumusuzugura mu bantu akahamunigira ndetse Baba Levo akavuga ko yashatse kurwana na Harmonize ariko akabura aho afata kubera ukuntu ari umusore, Harmonize yatumiwe mu kibuga na Shakib Lutaaya.

Harmonize ukunze gukora imyitoza ngororamubiri cyane, amaze kubona ubutumwa bwa Shakib Lutaaya yanze kubwihererana hanyuma abusangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyamabaga ze hanyuma arenzaho (Stickers) ziseka cyane.

Shakib Lutaaya yari yandikiye Harmonize ati “Umunsi mwiza Buddy! Twazategura umukino hagati yange nawe ukabera muri Tanzania. Tuzakoreramo amafaranga hanyuma tunayafashishemo abantu. Ntegereje igisubizo cyawe.”

Nyuma y’ubwo butumwa, Harmonize yahise amusubiza ngo “Reba ako kabanza (Amashusho yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza arimo akora imyitozo y’iteramakofi) bishobora gutuma uhita uhindura ibitekerezo.”

Si ibyo gusa, Harmonize yahise asangiza ubwo butumwa abamukurikirana hanyuma ahita yandikaho amagambo ati “Zari ibi wabimenye? Umugabo wawe arimo kugerageza gukina n’urupfu.”

Nk’uko bigaragara, ntabwo bari bemeza koko niba bazarwana cyangwa se batazarwana gusa ikiriho ni uko Shakib Lutaaya yifuza kurwana na Harmonize amafaranga agafasha abakene hanyuma Harmonize nawe akaba yigamba ko ari nk’urupfu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

8 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago