Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi Urubyiruko rw’abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by’Ubwitange, Perezida Paul Kagame yashimiye rubyiruko imbaraga bagaragaje mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 avuga ko iyo batahaba ubu mu Rwanda haba havugwa ibindi.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024 muri BK Arena, byitabiriwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi birindwi na magana tanu(7,500) rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali.
Mu mpanuro yageneye uru rubyiruko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yashimiye Urubyiruko imbaraga rwakoresheje mu guhangana n’icyorezo cyari cyugarije Isi yose rugatuma u Rwanda rugitsinda.
Yagize ati: “Nta muntu ubaho ukora wenyine adakoranye n’abandi mu buryo bwo guteza abantu imbere no guteza igihugu imbere ngo bishoboke..Kuba rero mwaremeye mukitanga ibyo ni ukwibukiranya gusa naho ubundi uwo muco urasanzwe nk’uko mwabikoze mu gihe cya COVID-19 byaragaragaye Abakorerabushake ahariho hose urubyiruko kuko nimwe mvuga hirya no hino ntabwo byari kugenda uko byagenze iyo bitaza kuba mwebwe n’uruhare mwagize.”
Yanasabye uru rubyiruko gukomeza kugira umutima wo kwitanga kugirango Igihugu bahisemo kubaka gikomeze kugana aho bacyifuza.
Ati:”Igihugu cyose gifite abantu barenga Miliyoni ebyiri bameze nkamwe, bagira ibikorwa nk’ibyo mukora ndetse rimwe na rimwe mudashimirwa ku mugaragaro ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza rwose ndagirango mbibashimire. Nta bwoba ndetse bwo gukora ikintu kizima, gukorera Ubushake ni ugukora ikintu kizima. Mukomereze aho rero.”
Yibukije Urubyiruko ko imyaka rurimo ari imyaka bakwiriye kumenya agaciro kabo kandi buri wese akigirira icyizere. Ati: “Urubyiruko nka mwe ubu ni igihe cyanyu, natwe twabaye urubyiruko ariko igihe cyacu kigendatuvanamo, uburero igisigaye ni uguhindukira tukabarera tukareba ibyo mukora mukuzuza namwe inshingano zanyu, urubyiruko nka mwe Imbaraga mufite, ubushake mufite mugomba kwigeza kuri byinshi, mugomba gukorana mukageza kure Igihugu ndete n’ababyeyi banyu n’imiryango yanyu.”
Aha yanabijeje ubufatanye mu Iterambere ryabo ariko babigizemo uruhare, abamemyesha ko inzego zose zibashyigikiye mu gihe bakoranye ubushake kandi badashaka kugira intego bigezaho.
Urwego rw’urubyiruko rw’Abakorerabushake rwatangijwe mu Rwanda mu kwaka wa 2013, kuri ubu mu gihugu hose hakaba habarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi Maganacyenda rukora ibikora by’ubukorerabushake mu mirenge yose y’igihugu. Muri bo abagera kuri 7,500 bakaba bahagarariye abandi mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…