IMYIDAGADURO

Rudeboy wo muri P-Square yasangije amafoto yagiye gusaba umukobwa yihebeye

Umuhanzi Paul Okoye ukomoka muri Nigeria akaba azwi cyane mu itsinda rya P-Square yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yagiye gusaba umukobwa yihebeye bitegura kurushinga.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yasuye umuryango w’umukobwa witwa Ifeoma utuye ahitwa Abia, mu cyumweru gishize kugira ngo batangira gutegura ibigendanye n’ubukwe muri rusange.

Rudeboy azaba agiye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’umugore basanzwe banafitanye abana batatu witwa Anita baheruka gutandukana mu Ukuboza umwaka 2022.

Paul Okoye n’impanga ya Peter Okoye basanzwe babarizwa mu itsinda rya P-Square ryaciye ibintu kuva mu myaka irenga 15 kugeza n’ubu.

Mu mafoto yashyizwe hanze yerekana Rudeboy we n’umukunzi we bari ku bipfukamiro basengerwa n’ababyeyi babaha umugisha ku bw’urugendo rwo kubana akaramata bagiye gutangira bombi.

Christian

Recent Posts

Rayon Sports yatandukanye na Lawrence Webo

Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Lawrence Webo watozaga abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.…

6 hours ago

Umunyarwanda yapfiriye mu gihugu cya Oman

Umwe mu Banyarwanda bakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana. Inkuru y’urupfu…

6 hours ago

APR Fc yatomboye amakipe y’ibigugu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ariyo APR FC yisanze mu…

11 hours ago

Perezida Biden yavuze impamvu yitwaye nabi mu kiganiro mpaka na Donald Trump

Perezida w’Amerika Joe Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku…

15 hours ago

Kigali: Inzu izwi nka ‘Makuza Peace Plaza’ yahiye

Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo…

15 hours ago

“Akaga u Rwanda rwagize n’ukugira abayobozi b’abapumbafu”-Perezida Kagame yiyamamaza i Kirehe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu…

1 day ago