IMIKINO

APR mu bagabo n’abagore yihariye ibikombe bya shampiyona muri volleyball umwaka 2024

Umwaka w’imikino muri Volleyball washyizweho akadamo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, ibikombe byombi by’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore byegukanywe n’amakipe ya APR.

Ibafashijwemo n’umutoza mukuru Peter Kamasa, ikipe ya APR VC y’Abagore yegukanye ku nshuro ye ya mbere igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball umwaka 2024.

Ku mukino wa nyuma wa kamarampaka “Playoffs” kugira ngo ikipe yegukane igikombe muri Volleyball byasabaga gutanguranwa imikino 2 muri 3.

APR VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye REG, ikaba yarahahuriye na Kepler yasezereye Police VC.

APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka 2024

APR VC yatangiye nabi aho yatakaje umukino wa mbere wabaye ku wa Gatanu aho Kepler yawutsinze amaseti 3-1 14-25, 18-25, 25-19, 18-25).

APR VC ku wa Gatandatu yagarutse mu kibuga imeze nk’Intare zakomeretse, mu mukino utari woroshye aho byasabye iseti ya kamarampaka, yatsinze umukino ku maseti 3-2 (25-23, 21-25, 25-20, 20-25, 12-15).

Nyuma y’uko bibaye umukino umwe kuri umwe, ejo hashize ku Cyumweru ni bwo hagombaga kumenyekana utwara igikombe.

APR VC yaje kucyegukana itsinze Kepler amaseti 3-1 (19-25, 23-25, 25-22 na 27-29).

APR y’abagore y’umutoza Peter Kamasa, yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ruhango WVC igomba guhura na Police WVC yari yasezereye RRA.

APR WVC na yo ntabwo yatangiye neza kuko ku wa Gatanu yatsinzwe na Police WVC amaseti 3-0 (12-25, 17-27 na 22-25), iba itakaje umukino wa mbere.

Ku wa Gatandatu abakinnyi ba APR bagarutse mu kibuga babizi ko kuwutsindwa igikombe kiba kigiye, bayobowe kapiteni wa yo Munezero Valentine abakinnyi nka Dusabe Flavia, Benitha ndetse na Albertine babashije gutsinda uyu mukino amaseti 3-2 (25-21, 11-25, 25-21, 15-25, 15-9).

Byari bibaye umukino umwe kuri umwe, hagomba kuba umukino ugomba kugena ikipe itwara igikombe.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 26 ni bwo uyu mukino wabaye, umutoza Peter Kamasa nta kosa yashakaga gukora kuko yashakaga kwandika amateka yegukana igikombe cye cya mbere cya shampiyona ari umutoza mukuru (muri RRA na REG yabitwaye ari umutoza wungirije), akagitwara ku mwaka we wa mbere atoza APR yari yabuze icy’umwaka ushize nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na RRA.

Yaje kubigeraho atsinda uyu mukino ku maseti 3-1 (27-25, 26-24, 14-25, 29-27).

Ku mwaka we wa mbere akaba ari igikombe cya kabiri ahesheje APR, ni nyuma ya Kayumba Memorial Tournament yabaye muri Gashyantare 2024.

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona APR izahagararira u Rwanda muri shampiyona y’abagore 2025 izaba muri Mata na Gicurasi 2025.

Umwanya wa 3 mu bagabo wegukanywe na REG VC yatsinze Police VC imikino 2-1, mu bagore utwarwa na RRA yatsinze Ruhango imikino 2-0.

Ibikombe byahawe ikipe ya APR VC mu bagabo n’abagore
Kepler yegukanye umwanya wa kabiri mu bagabo
REG yegukanye umwanya wa 3 mu bagabo
Police yegukanye umwanya wa kabiri mu bagore
Kepler yegukanye umwanya wa 3 mu bagore

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

5 days ago