IMIKINO

Kiyovu Sports yabonye ubuyobozi bushya busimbura ubwari busanzweho

Nkurunziza David niwe watorewe kuyobora Kiyovu Sports imyaka 3 iri imbere mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024.

Asimbuye Ndolimana Jean Francois Regis “General” weguye ayisigira Mbonyumuvunyi Abdul Karim.

Uyu mugabo wari umaze igihe kinini aba hafi Kiyovu Sports mu bikorwa bitandukanye birimo n’ahakenewe ubushobozi bw’amafaranga, wanayifashije kuba ubu ifite ibiro ikoreramo,yari ahanganye n’uwitwa Hakizimana Ally.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere wa hatowe Karangwa Joseph wari usanzwe ayobora inama y’ubutegetsi mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Mbarushimana Ally bivugwa ko nawe afite ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga ndetse akaba anafasha ikipe.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yakomeje kuba Karangwa Jeannine, umunyamategeko akomeza kuba Maitre Mugabe Fidéle naho umucungamutungo akomeza kuba Makuta Robert.

Mbere yo gutora ubuyobozi bushya, abanyamuryango basabye abariho kubanza kwegura byatumye abarimo Karim begura

Kugeza ubu Kiyovu Sports ifitiye abakinnyi umwenda wa miliyoni 54 FRW.

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

17 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

19 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

19 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

2 days ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

2 days ago