INKURU ZIDASANZWE

Rubavu: Umuturage waruragiye ihene yishwe n’abagizi ba nabi baturutse muri RD Congo

Umuturage wo mu murenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu waragiraga ihene zigera muri 25 mu kibaya gihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda aravugwaho kwicwa n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Wazalendo ukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Advertisements

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha yaa saa kumi zo ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024, ku mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ubwo uyu muturage witwaga Samvura Joseph, yari aragiye ihene muri iki kibaya gihuriweho n’ibihugu byombi.

Abagizi ba nabi, bivugwa ko ari abazwi nka Wazalendo baje bashaka kumwiba ihene ariko aza gutabaza niko guhita bamutera ibyuma by’imbunda basiga ari intere ihene 25 yari aragiye barazishorera barazitwara.

Umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru batuye mu murenge wa Busasamana yvuze ko uriya muturage yishwe atewe singe (icyuma cyo ku mbunda) enye.

Ati: “Ni Abazalendo, bamuteye singe enye, ejo yapfuye turi mu nama ku murenge.

Ubundi inaha dusanzwe turagira mu kibaya cya Congo, we rero yari aragiye, bagiye (Abazalendo) gufata ihene, iyo bagusabye amafaranga ukayabura bashorera ihene, rero bazishoreye nawe arazikumakuma, babonye ari kubarwanya ari gutabaza, bamuteragura singe”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yemereye itangazamakuru ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye, gusa yirinda kwemeza ko uyu yishwe na Wazalendo nkuko byavugwaga.

Yagize ati: “Ni ejo niko byagenze, umuturage yagiye kuragira ihene 25, hanyuma arenga umupaka, ajya muri icyo cyibaya u Rwanda rugabaniramo na Congo, abantu rero tutamenye bavuye ku gice cya Congo, baje kumwambura za hene, baranamukubita, bamutera n’ibyuma”.

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda bari hakuno, babonye ko umuntu ari kugirirwa nabi, bagiyeyo basanga umuntu aracyari muzima ariko, bamukomereje cyane, bahita bagerageza kumujyana ku kigo nderabuzima cya Busasamana, ariko agezeyo ahita yitaba Imana”.

Uyu muyobozi yavuze ko n’izi hene nyakwigendera yari aragiye nazo bazitwaye. Yaboneyeho gusa abaturage kwirinda gushyira amatungo muri kino kibaya, kandi barenze umupaka.

Uyu nyakwigendera bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, ku itariki 28 Gicurasi 2024.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago