Bamwe mu bakinnyi bamaze gusezererwa mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi kugira ngo umutoza akomeze kwakira n’abandi bakomeje kuhagera mu rwego rwo kwitegura imikino yo mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026.
Ku ikubitiro hasezerewe 3 barimo:
NSENGIYUMVA Samuel (Gorilla Fc)
IRADUKUNDA Simeon (Gorilla FC)
NIYONGIRA Patience (Bugesera FC).
FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwemeje aya makuru.
https://x.com/FERWAFA/status/1795128666273271816
Abandi bakinnyi bakina hanze bakomeje kugenda baza buhoro buhoro.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi, Frank Torsten Spittler yatangaje ko bari gutegurana imbaraga iyi mikino bafite mu kwezi gutaha ariko banategura andi marushanwa nka Cecafa.
Umutoza yavuze ko bagerageje guhamagara abakinnyi benshi kugira ngo babategure kare.
Ati “Tugerageza guhamagara abakinnyi bitwaye neza mu makipe atandukanye muri shampiyona, icyumweru cya mbere twakoranye n’abakinnyi benshi bakina imbere mu gihugu, no mu cyumweru gitaha dufite abakinnyi bagera ku icyenda bazaturuka hanze y’igihugu, tugomba kwitegura cyane kuko nyuma y’iyi mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi hazacamo icyumweru kimwe dutangire gukina imikino ya CECAFA.”
Imikino Amavubi ari kwitegura iri mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka wa 2026 kizabera mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexique kikazaba ari nacyo gikombe cya mbere cyakiriwe n’ibihugu bitatu.
Muri iyi mikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi u Rwanda ruyoboye itsinda ruherereyemo rya C n’amanota 4, rugakurikirwa na Afurika y’Epfo ifite amanota 3, Nigeria n’amanota 2, Lesotho amanota 2, Zimbabwe amanota 2, ku mwanya wa nyuma hakaza Benin ifite inota rimwe (1).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…