IMIKINO

Cristiano Ronaldo yakoreye amateka muri Al Nassr

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr yongeye kuba umukinnyi uhize abandi mu kugira ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Arabia Saoudite nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2023-2024.

Ni nyuma yo gusoza umwaka w’imikino atsinze ibitego 35 mu ikipe ya Al Nassr, agahigo yaciye n’ubundi ubwo yabarizwaga muri shampiyona zirimo iy’Ubwongereza, Espagne, Ubutaliyani.

Ni mugihe ikipe ya Cristiano Ronaldo itarahiriwe no gutwara igikombe cya shampiyona ariko igasoza ku mwana wa Kabiri.

Ni shampiyona yegukanwe n’ikipe ya Al Hilal isanzwe ibarizwamo abakinnyi barimo nka Neymar wavunitse, Koulibaly n’abandi benshi.

Cristiano Ronaldo yashyizeho agahigo k’ibitego byatsinzwe muri shampiyona yo muri Arabiya Sawudite nyuma yo gutsindira ibitego bibiri Al-Nassr mu mukino yakinaga na Al-Ittihad yuzuza 35.

Uyu mukinnyi w’imyaka 39 yatsinze ibi bitego batsinda 4-2 mu mukino wa nyuma wa shampiyona.

Ronaldo yarenze kuri Abderrazak Hamdallah watsinze 34 muri 2018-19, nubwo uyu rutahizamu w’umunya Maroc nawe wakiniraga Al-Nassr yabitsinze mu mikino mike.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal, Ronaldo, amaze gutsinda ibitego 64 mu mikino 69 yakiniye Al-Nassr mu marushanwa yose kuva yayinjiramo ku buntu muri Mutarama 2023 nyuma yo kuva muri Manchester United.

Iyi ntsinzi yatumye Al-Nassr irangiza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, amanota 14 inyuma ya Al-Hilal yatwaye igikombe ariko 17 irusha Al-Ahli iri ku mwanya wa gatatu.

Ubu Ronaldo amaze gutsinda ibitego 765 mu myaka 22 amaze akina mu makipe yanyuzemo arimo Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid na Juventus.

Afite kandi agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu aho yinjije ibitego 128 mu mikino 206 yakiniye Portugal.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

11 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago