KWIYAMAMAZA

Barafinda yatanze kandidatire ya Perezida avuga imihigo yo kubaka Perezidansi 5 mu gihugu

Barafinda Sekikubo Fred uvuga ko ari umunyepolitiki ufite impamvu 200 yagejeje ubusabe bwe muri Komisiyo y’igihugu y’amatora asaba kwemererwa kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Asezeranya ko natorwa azubaka ibiro bya Perezida muri buri ntara.

Advertisements

Barafinda utagaragaje byinshi mu itangazamakuru yavuze ko azagira umwanya urambuye wo kurambura impamvu 200 avuga ko abanyarwanda bakabaye bagendera ho bakamutorera kubayobora.

Ingingo ihatse izindi muri izi mpamvu 200 za Barafinda ngo ni ukugira Peredansi 5. Ibiro bya Perezida bikaba mu ntara zose uko ari 4 no mu mujyi wa Kigali. Kuri Barafinda “Ubu nibwo buryo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage, ibibazo byabo bigakemukira aho batuye”. 

Uretse ibiro bya Perezida kandi Barafinda yavuze ko n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ngo byagira ibiro ahegereye abaturage mu gihe yaba ari Perezida.

Mu mashyengo menshi Barafinda ati “Uyu ni umusaza ukwiriye kuyobora Iki gihugu cyacu cyiza abantu bakumva icyanga cyiza cya Politiki y’amahoro na Politiki yo kugera mu rutirigongo rw’umuntu akavuga ati kweri! Woooowww iyi ni politiki nziza y’ikosora, nkakosora East Afurika, Afurika n’isi yose”

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye cyane mu matora ya 2017, ubwo yatunguranaga avuga ko afite ishyaka ryitwa RUDA yagaragaye ku biro bya Komisiyo y’iguhugu y’amatora ndetse ibyangombwa bye byakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa.

Mu mwaka wa 2017 Barafinda Sekikubo Fred ntiyabashije kwemererwa kwiyamamaza kuko Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko atabashije kuzuza ibisabwa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago