KWIYAMAMAZA

Barafinda yatanze kandidatire ya Perezida avuga imihigo yo kubaka Perezidansi 5 mu gihugu

Barafinda Sekikubo Fred uvuga ko ari umunyepolitiki ufite impamvu 200 yagejeje ubusabe bwe muri Komisiyo y’igihugu y’amatora asaba kwemererwa kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Asezeranya ko natorwa azubaka ibiro bya Perezida muri buri ntara.

Barafinda utagaragaje byinshi mu itangazamakuru yavuze ko azagira umwanya urambuye wo kurambura impamvu 200 avuga ko abanyarwanda bakabaye bagendera ho bakamutorera kubayobora.

Ingingo ihatse izindi muri izi mpamvu 200 za Barafinda ngo ni ukugira Peredansi 5. Ibiro bya Perezida bikaba mu ntara zose uko ari 4 no mu mujyi wa Kigali. Kuri Barafinda “Ubu nibwo buryo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage, ibibazo byabo bigakemukira aho batuye”. 

Uretse ibiro bya Perezida kandi Barafinda yavuze ko n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ngo byagira ibiro ahegereye abaturage mu gihe yaba ari Perezida.

Mu mashyengo menshi Barafinda ati “Uyu ni umusaza ukwiriye kuyobora Iki gihugu cyacu cyiza abantu bakumva icyanga cyiza cya Politiki y’amahoro na Politiki yo kugera mu rutirigongo rw’umuntu akavuga ati kweri! Woooowww iyi ni politiki nziza y’ikosora, nkakosora East Afurika, Afurika n’isi yose”

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye cyane mu matora ya 2017, ubwo yatunguranaga avuga ko afite ishyaka ryitwa RUDA yagaragaye ku biro bya Komisiyo y’iguhugu y’amatora ndetse ibyangombwa bye byakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa.

Mu mwaka wa 2017 Barafinda Sekikubo Fred ntiyabashije kwemererwa kwiyamamaza kuko Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko atabashije kuzuza ibisabwa.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago