Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Mu isomwa ry’uru rubanza kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Urukiko rwatangaje ko rwasanze Barikana agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha.
Barikana Eugène yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2024 akurikiranyweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu mugabo wamaze kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko izi ntwaro yazitunze kera akibana n’abasirikare, nyuma akaza kuzibagirwa.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yasanganywe gerenade imwe, ndetse anasanganwa ’magazine y’amasasu akoreshwa mu mbunda izwi cyane ku rwego mpuzamahanga ya AK 47 ntoya, cyangwa se ’submachine gun.’
Ubusanzwe, magazine ya AK 47 iba ishobora kwakira amasasu agera muri 30, uretse ko ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka.
Ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro ivuga ko uzitunze mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013. Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…