IMIKINO

Samuel Eto’o mu burakari bwinshi yasohoye mu nama umujyanama muri Minisiteri ya Siporo washatse kuyobya umutoza mushya wa Cameroon

Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) mu nama yari yatumijwemo umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Marc Brys, watanzwe na guverinoma, kugira ngo atange ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza na Federasiyo.

Muri iyi nama ariko nibwo haje kugaragaramo Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, utari wayitumiwemo. Yahise asabwa gusohoka agasubira kuri Minisiteri maze na we ahita asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo, Samuel Eto’o Fils.

Mu magambo akomeye, Samuel Eto’o yirukanye nabi uyu mujyanama muri minisiteri ya siporo kuri Fecafoot, mbere yo kwereka umuryango na Marc Brys, amwibutsa ko muri Cameroon atari iwabo mu Bubiligi aho akora ibyo ashatse.

Amashusho yagiye hanze yagaragaje Eto’o asuhuzanya na Cyrille Ntolo, umujyanama wa minisiteri ya siporo hanyuma Eto’o kwerekana “icyubahiro”.

Yamubwiye ati: “Ndagushimira cyane, ariko utwubahe. “Perezida wa Fecafoot yamumenyesheje ko ari hafi kwinjira mu nama, umujyanama yasubije ko itari bube. Ati: “Mfite amabwiriza ya Minisitiri” wa siporo, Narcisse Mouelle Kombi.

Ariko Samuel Eto’o yashimangiye ko inama iri bube, aho niho batangiye kuzamura amajwi. Umuyobozi wa Fecafoot, arakaye cyane, yahamagaye abashinzwe umutekano kugirango basohore uyu mujyanama mu biro bya Fecafoot.

Uyu yahise ahamagara umutoza Marc Brys, umutoza w’Ububiligi washyizwe na guverinoma ku butoza bw’ikipe y’igihugu ngo aze batahe, bibabaza Eto’o wamusabye kuhaguma kuko ariwe bari batumiye.

Eto’o yamutegetse kuhaguma ngo yitabire iyi nama yari yateguwe ndetse anamushinja gukora politiki. Ati: “uri gukora politiki muri Cameroon! hari umuntu umwe uri muri politiki hano muri Cameroon, ni Perezida Biya.”

Aba nabo bahise batangira gutukana ari nako buri wese abwira mugenzi we ibigwi afite mu mupira w’amaguru.

Eto’o yabwiye Brys ati: “Ninjye perezida wa federasiyo, ibyo ukora ninjye ufata umwanzuro! Uratekereza ko nshobora kubikora mu bubiligi? None kuki utekereza ko ushobora kubikora muri Cameroon?. Ntabwo ukwiye kumvugisha gutyo, Bwana mutoza, ninjye muyobozi hano ntiwibagirwe ibyo.”

Kuri ubu, buri ruhande rwatumije inama yarwo izaba ku wa Gatatu igamije gutegura imikino ibiri y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi Cameroon ifitanye na Cap-Vert na Angola muri Kamena.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago