Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Diane Shema Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yakiriwe ku Biro bya NEC na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa.
Mu byangombwa bisabwa yatanze ibaruwa itanga kandidatire, umwirondoro, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora, ilisiti y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye, inyandiko y’ukuri, icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, Amafoto abiri magufi na fotokopi y’ikarita ndangamuntu.
Hari kandi icyemezo cy’amavuko n’icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.
Mu byo asabwa hari ibyemezo atari afite birimo inyandiko y’umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n’icyemezo gitangwa na muganga wemewe.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yamubwiye ko ibyangombwa adafite adakwiye kugira impungenge kuko yazabitanga nyuma.
Diane Rwigara yavuze ko yizeye ko kandidatire ye izemerwa kandi ko mu kwiyamamaza yiteguye gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere imikorere by’umwihariko abantu bikorera ku giti cyabo.
Abandi bamaze kwakirirwa kandidatire zabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Habineza Frank wa Green Party, bane bigenga barimo Manirareba Herman, Habimana Thomas, Barafinda Sekikubo Fred na Hakizimana Innocent.
Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 17 Gicurasi 2024 kikaba kiri busozwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…