IMIKINO

Hagiye gusobanurwa byinshi ku mukino wa Pickleball utamenyerewe mu Rwanda

Binyuze kuri Kamugisha Zacharie umwe mu bagabo bifuje guteza imbere umukino wa Pickleball utaramenyerwa mu gihugu cy’u Rwanda abinyujije muri association ayoboye yateguye ikiganiro cyo gusobanura ubwiza bw’uyu mukino.

Ni ikiganiro ateganya gukora kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Kamena 2024, kigaruka ku mwihariko w’uyu mukino wa Pickleball utaramenyerwa mu banyarwanda.

Uyu mukino utaramamara cyane mu Rwanda watangiye kuhakinirwa nyuma y’ibihe bigoranye abanyarwanda ndetse n’isi yose bari bavuyemo bya Covid-19 uzanywe na Kamugisha Zacharie.

Umukino wa Pickleball ubusanzwe ni umukino ukomatanyije wa Tennis n’uwa Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis) ariko bigatandukanira ku bikoresho byifashishwa n’ingano y’ikibuga.

Mu kiganiro yadusangije Kamugisha yasobanuye byinshi byihariye kuri uyu mukino aho yavuze impamvu zatumye yifuza kuwumenyekanisha mu Rwanda kuko ubusanzwe ari umukino ukinwa mu bihugu bimaze gutera imbere anatubwira imwe mu mishinga bafite harimo nko gutegura amarushanwa ahoraho azajya afasha abantu kuruhuka mu mutwe mu gihe  basoje imirimo.

Yagize ati “Uyu mukino wa Pickleball ni mwiza cyane abantu barimo kuwukina bashobora kubona n’umwanya wo kuganira basubiza ubwonko ku gihe mu gihe bavuye mu bikorwa byabo bitandukanye banarushaho kumenyana.”

Ni mugihe kandi iyi Association ya Pickleball hari ibikorwa bitandukanye bateguye bigendanye n’uyu mukino.

Biteganyijwe ko mpera z’iki cyumweru ku wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 bise Mental Health Benefits aho abazitabira icyo gikorwa bazasobanurirwa inyungu z’uyu mukino ku buzima bw’umuntu .

Zacharie avuga ko hazabaho n’isaha imwe yo gusobanurirwa ibijyanye nuko uwo mukino ukinwa ndetse n’uburyo ugira uruhare mu gukangura ubwonko igihe cyose umuntu atameze neza.

Icyo wamenya kuri uyu mukino ni uko bwa mbere wakinwe 1965 itangijwe ku kirwa cya Bainbridge i Washington muri Leta Zunze za Amerika.

Ikindi wamenya ni uko uyu mukino ushobora gukinwa n’abantu babiri cyangwa bane, Aho Bose baba bakina agapira bakarenza urushundura.

Bwana Kamugisha yahaye ikaze buri wese kuko n’ubwo ari umukino umenyerewe mu mahanga ariko wakinwa n’Abanyarwanda mungeri zose yaba mu bakiri bato no mu bakuze bari mu myaka iri hejuru ya 50 kandi bikaba bidahenze bitewe n’ubushobozi bw’umuntu.

Aha niho aboneraho gusaba abanyarwanda cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali kuzitabira igikorwa cyo kumenyekanisha uwo mukino wa  Pickleball kugira bamenye ibyiza byawo aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000 frw ukimenyera uyu mukino wa Pickleball.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago