Umutoza José Mourinho, yamaze kumvikana na Fenerbahçe kugira ngo ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri, aho amasezerano yabo azageza muri Kamena 2026.
Jorge Mendes ushakira amakipe Mourinho niwe wavuganye n’iyi kipe yo muri Turikiya none byarangiye impande zombi zumvikanye.
Uyu mutoza wo muri Portugal yiteguye gusimbura Ismail Kartal muri iyi kipe yo muri Turukiya, nk’uko Gianluca Di Marzio abitangaza
Mourinho asimbuye Kartal nyuma y’uko Fenerbahçe irangije ku mwanya wa kabiri muri Turkish Super Lig mu mwaka wa gatatu wikurikiranya.
Mourinho agiye kugaruka mu kazi nyuma yo kwirukanwa na AS Roma muri Mutarama nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ayitoje.
Byari byavuzwe mbere ko Mourinho yifuzwaga n’ikipe ya Al Qadsiah yo muri Arabiya Sawudite, ariko birangiye yerekeje muri Turukiya.
Fenerbahçe iherutse guhusha igikombe cya shampiyona n’ubwo yari yagize amanota 99, yanatsinzwe umukino umwe gusa.
Ni ikipe ya 11, Mourinho w’imyaka 61 agiye gutoza mu myaka 24 amaze muri aka kazi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…