Umutoza José Mourinho, yamaze kumvikana na Fenerbahçe kugira ngo ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri, aho amasezerano yabo azageza muri Kamena 2026.
Jorge Mendes ushakira amakipe Mourinho niwe wavuganye n’iyi kipe yo muri Turikiya none byarangiye impande zombi zumvikanye.
Uyu mutoza wo muri Portugal yiteguye gusimbura Ismail Kartal muri iyi kipe yo muri Turukiya, nk’uko Gianluca Di Marzio abitangaza
Mourinho asimbuye Kartal nyuma y’uko Fenerbahçe irangije ku mwanya wa kabiri muri Turkish Super Lig mu mwaka wa gatatu wikurikiranya.
Mourinho agiye kugaruka mu kazi nyuma yo kwirukanwa na AS Roma muri Mutarama nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ayitoje.
Byari byavuzwe mbere ko Mourinho yifuzwaga n’ikipe ya Al Qadsiah yo muri Arabiya Sawudite, ariko birangiye yerekeje muri Turukiya.
Fenerbahçe iherutse guhusha igikombe cya shampiyona n’ubwo yari yagize amanota 99, yanatsinzwe umukino umwe gusa.
Ni ikipe ya 11, Mourinho w’imyaka 61 agiye gutoza mu myaka 24 amaze muri aka kazi.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…