URUKUNDO

Aho ifaranga rikubise haroroha! Umuherwe w’imyaka 93 yashatse umugore wa gatanu arusha imyaka itari mike

Kuwa gatandatu tariki 1 Kamena 2024, Umuherwe Murdoch w’imyaka 93, yarushinganye n’umugore mushya witwa Elena Zhukova w’imyaka 67, Umurusiyakazi wari inzobere mu binyabuzima ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu muherwe washoye mu itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye umugore wa gatanu mu birori byabereye mu rugo rwe rukikijwe n’imirima ye y’imizabibu i California muri Amerika.

Rupert Murdoch yashakanye n’umugore we Elena

Byatangiye kuvugwa ko akundana na Elena nyuma gato y’uko atandukanye n’uwahoze ari umupolisikazi Ann Lesley Smith bari bagiye gushakana muri Mata (4) 2023.

Murdoch uvuka muri Australia, ufite abana batandatu, ni umukuru w’icyubahiro wa kompanyi ya News Corporation ifite ibinyamakuru nka Fox News, Wall Street Journal, the Sun na the Times.

Umwaka ushize, yeguye ku mwanya w’umukuru wa Fox na News Corporation asiga umuhungu we Lachlan ku butegetsi bw’izo kompanyi.

Murdoch na Elena bivugwa ko bahuriye mu birori byateguwe n’uwahoze ari umugore we, umushoramari w’Umushinwakazi Wendi Deng.

Abandi bahoze ari abagore be harimo umunya-Australia Patricia Booker wari umukozi wita ku bagenzi mu ndege, umunyamakuru Anna Mann wo muri Ecosse, na Jerry Hall Umunyamerika umurika imideri akaba n’umukinnyi wa filimi.

Elena Zhukova yigeze kuba umugore w’umuherwe w’Umurusiya Alexander Zhukov, mu gihe umukobwa wabo Dasha – umushoramari – nawe yari umugore w’umuherwe uzwi cyane Roman Abramovich kugeza mu 2017.

Rupert Murdoch yatangiye gukorera muri Australia mu myaka ya 1950 – nyuma aza kugura ibinyamakuru News of the World na the Sun byo mu Bwongereza mu 1969.

Nyuma yaguze ibindi binyamakuru byo muri Amerika birimo the New York Post na Wall Street Journal.

Mu 1996, yatangije Fox News – ubu niyo TV irebwa kurusha izindi muri Amerika.

Biciye muri kompanyi ya New Corp yashinze mu 2013, Murdoch ni nyiri ibinyamakuru bibarirwa mu magana byo mu duce runaka tw’ibihugu, ibyo ku rwego rw’ibihugu, n’ibinyamakuru mpuzamahanga.

Urugendo rwe ntirwabuzemo za sakwe sakwe. Kimwe mu bihe bikomeye yaciyemo ni ‘scandal’ yo kumviriza telephone z’abantu mu Bwongereza aho basanze ikinyamakuru News of the World cyumviriza telephone z’abantu.

Muri Nzeri (9) ishize, Murdoch yatangaje ko asezeye ku gutegeka ibinyamakuru bye – aha ubutegetsi umuhungu we Lachlan we afata umwanya w’umuyobozi w’icyubahiro wa Fox na News Corp.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

2 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

5 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

5 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

5 days ago