MU MAHANGA

Claudia yabaye umugore wa mbere uyoboye igihugu cya Mexique

Umunya-Mexique Madamu Claudia Sheinbaum mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubarwa kugeza ubwo yatangazwaga nk’uwatsinze kuri uyu wa mbere.

Advertisements

Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko, niwe watsinze amatora ya Perezida wa Mexico, nyuma yo kugira amajwi 57.8%.

claudia sheinbaum agiye kuba umugore wa mbere uyoboye Mexique mu mateka

Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari muri aya matora ari we Jorge Álvarez Máynez.

Madamu Xochitl Galvez wabaye uwa kabiri yagize amajwi 29.1%.

Uretse kuba uyu mugore ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico,ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu.

Madamu Sheinbaum n’umunya Siyansi ukomeye ndetse yibukwa cyane nk’umwe mu bakoze raporo ikomeye kw’ihinduka ry’ikirere igatsindira igihembo cya Nobel mu mwaka wa 2007.

Yitezweho kuzana impinduka mu kurengera ibidukikije ndetse no kwimakaza uburenganzira bwa muntu.

Amajwi yatangajwe ni iy’agateganyo ariko amajwi ya burundu azatangazwa kuwa 08 Kamena.

Abanyamegizike kandi, batoye abagize inteko ashinga amategeko na ba guverineri ba leta 8 zigize iki gihugu,n’umuyobozi w’Umujyi wa Mexico.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago