Umunya-Mexique Madamu Claudia Sheinbaum mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubarwa kugeza ubwo yatangazwaga nk’uwatsinze kuri uyu wa mbere.
Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko, niwe watsinze amatora ya Perezida wa Mexico, nyuma yo kugira amajwi 57.8%.
Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari muri aya matora ari we Jorge Álvarez Máynez.
Madamu Xochitl Galvez wabaye uwa kabiri yagize amajwi 29.1%.
Uretse kuba uyu mugore ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico,ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu.
Madamu Sheinbaum n’umunya Siyansi ukomeye ndetse yibukwa cyane nk’umwe mu bakoze raporo ikomeye kw’ihinduka ry’ikirere igatsindira igihembo cya Nobel mu mwaka wa 2007.
Yitezweho kuzana impinduka mu kurengera ibidukikije ndetse no kwimakaza uburenganzira bwa muntu.
Amajwi yatangajwe ni iy’agateganyo ariko amajwi ya burundu azatangazwa kuwa 08 Kamena.
Abanyamegizike kandi, batoye abagize inteko ashinga amategeko na ba guverineri ba leta 8 zigize iki gihugu,n’umuyobozi w’Umujyi wa Mexico.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…