Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 4 Kamena 2024, nibwo inkuru y’incamugogo yasakaye mu gihugu cya Kenya ivuga ko madame Jahmby Koikai yamaze kwitaba Imana azize uburwayi buterwa n’ububabare buza muri nyababyeyi ku bagore buzwi nka ‘endometriosiss’.
Uyu mugore yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari amaze iminsi ari kwitabwaho n’abaganga.
Jahmby ni umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu myidagaduro yo muri Kenya mu myaka 15 yari abimazemo, dore ko yayibagamo umunsi ku wundi, akora ibikorwa byo kuyobora ibirori ndetse akaba yari yaranashinze kompanyi ifasha abahanzi yitwa ‘Street Empire Entertainment ‘.
Uyu mugore kandi ni umwe mu bagize uruhare runini mu rugendo rw’umuziki w’itsinda ryakunzwe cyane rya Sauti Sol, aho ari we wari manager wabo kuva bagitangira gukorana nk’itsinda.
Umwe mu bari bagize iri tsinda uzwi nka Fancy Fingers, yagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rwe nk’umuntu wagize uruhare runini mu mwuga we.
Jahmby Koikai akaba yitabye Imana ku myaka 38 y’amavuko.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…