Kabuye sugar factory, the only local company manufacturing sugar is seeking for protection on imports outside Common Market for Eastern and Southern Africa (COMESA) and East Africa.Photo:Cyril NDEGEYA
Uru ruganda rutunganya isukari rwa Kabuye rwari rwafunze imiryango mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, rwongeye gufungura imiryango ndetse n’igiciro kiragabanywa.
Ubuyobozi bw’uruganda bwatangaje ko bwashoye miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu kurusana ngo rwongere gukora mu gihe cy’amezi 3 rwari rumaze rwarafunze imiryango.
Ubuyobozi bwagaragaje ko rukorera mu bihombo kubera imashini zishaje. Nyuma y’amezi 3 y’amavugurura uru ruganda rwasubukuye imirimo ndetse rwongeye gushyira isukari ku isoko.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere y’uru ruganda, Rwibasira Joel yemeza ko bakimara gufungura uru ruganda igiciro cy’isukari ngo cyahise kigabanuka kiva ku 1600 kigera ku 1200. Kandi yemeza ko iyi ari inkuru nziza ku banyarwanda kuko isukari izakomeza kugabanya igiciro.
Uru ruganda ruvuga ko ruzakomeza kureba ingamba zafatwa ngo hongerwe umusaruro uru ruganda rugomba gutunganya binyuze mu gukorana n’abaturage hirya no hino mu gihugu. Hongerwa ubuso buhinze ho ibisheke rukoresha.
Uruganda rwa Kabuye Sugar Works rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 600 z’ibisheke bigatanga toni ibihumbi 30 z’isukari ku mwaka. Kugeza ubu ariko rutanga Toni ibihumbi 17 ku mwaka. Rukavuga ko rutabasha kubona umusaruro uhagije w’ibisheke wo gutunganya. Ibituma igihugu gitumiza indi sukari mu mahanga.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…