RWANDA

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byongeye kugabanuka

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1,663Frw ivuye kuri 1,764Frw mu gihe litiro ya mazutu izajya igura 1,652Frw ivuye kuri 1,684Frw.

Igiciro cya lisansi cyagabanutseho amafaranga 101, aho cyavuye ku mafaranga 1764 kigashyirwa ku 1663 Frw.

Ni mu gihe mazutu yagabanutseho amafaranga 32, aho yavuye ku 1684 Frw igashyirwa ku 1652 Frw.

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko iri hinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Mu itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri nk’uko bisanzwe.

Ni ibiciro bitangira gukurikizwa guhera uyu munsi tariki ya 05 Kamena, Saa tatu z’umugoroba.

Christian

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

1 hour ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

2 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

5 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago