Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Kaminuza ya Yonsei muri Korea y’Epfo.
Ni impamyabumemyi yahawe igendanye n’Imiyoborere Rusange “Public Policy and Management”, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 5 Kamena 2024.
Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yavuze ko ari ku nshuro ya kane yarasuye Korea ko ariko aribwo bwa mbere yarasuye Kaminuza ya Yonsei.
Ati ”Ndashaka kubashimira ku bw’icyubahiro cyinshi mwampaye ndetse n’igihugu cyanjye, ku bwa Dogitora y’icyubahiro”.
Yakomeje agira ati ”Ni ku nshuro ya Kane nsuye Korea ariko ni ubwa mbere nsuye ‘Campus’ ya Yonsei, nifuzaga ko umubano wacu warigutangira kare”.
Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.
Ni kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…