IMIKINO

Police Fc yamaze kugura rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera Fc

Ikipe ya Police Fc yamaze kwegukana rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah ku masezerano y’imyaka ibiri imukuye muri Bugesera Fc.

Advertisements

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino utaha aho izanakina CAF Confederation Cup ya 2024/25 guhera muri Kanama.

Ishyirwa ry’umukono ku masezerano yo kwegukana uyu rutahizamu yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Kamena, aho Ani Elijah wari usigaje umwaka umwe muri Bugesera FC, aribwo yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bivugwa ko yatanzweho miliyoni zigera kuri 50 Frw.

Ani Elijah ari mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize aho yatsinze ibitego 15 muri Shampiyona, abinganya na Victor Mbaoma wa APR FC.

Andi makipe yamwifuje ni APR FC ndetse na Rayon Sports, ariko agenda biguru ntege mu kumugura.

Elijah umaze umwaka umwe mu Rwanda, kuri ubu ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023/24 aho ahanganye na Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports ndetse na Ruboneka Jean Bosco wa APR FC.

Rutahizamu Ani Elijah ni umwe mu bifujwe mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, akaba agiye gufasha Police FC gukemura ikibazo cyo kubona ibitego mu busatirizi bwayo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago