AMATORARWANDA

NEC yemeje Paul Kagame, Frank Habineza na Mpayimana nk’abakandida bazahatanira umwanya wa Perezida

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Advertisements

Kandidatire zemejwe ni iya Kagame Paul watanzwe nk’umukandida n’Umuryango FPR- Inkotanyi, Habineza Frank wa Green Party na Mpayimana Philippe watanze kandidatire nk’umundida wigenga. Aba n’ubundi nibo bari biyamamaje mu matora aheruka mu mwaka wa 2017.

Hatangajwe kandi kandidatire zitemewe by’agateganyo bitewe n’impamvu zitandukanye zishingiye ku kutuzuza ibyasabwaga.

Kandidatire zitemewe ni iya Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred, Mbanda Jean, Rwigara Diane na Manirareba Herman.

Abakandida batujuje ibisabwa ntibemerewe kubyuzuza kuko igihe bahawe cyari tariki ya 30 Gicurasi 2024.

Abakandida batanyuzwe n’icyemezo cya Komisiyo y’igihugu y’amatora basaba ubusobanuro, bakwiriye kugana Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bitarenze iminsi itanu.

Nyuma yo gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 60 y’Itegeko Ngenga rigenga amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko umukandida

utujuje ibisabwa afite iminsi itanu (5) y’akazi yo kubyuzuza, ahereye ku wa gatanu tariki ya 07/06/2024 kugeza ku wa kane tariki ya 13 Kamena 2024.

Ni mugihe gutangaza kandidatire zemejwe burundu ari ku wa 14 Kamena 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *