MU MAHANGA

Papa Francis yahaye umugisha ikipe ya Croatia yitegura imikino ya EURO 2024-AMAFOTO

Ikipe y’igihugu ya Croatia yasuye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis i Vatikani mbere y’uko imikino ya EURO 2024 aho yabasabiye imigisha.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Croatia (HNS) riyobowe na Perezida Marijan Kustic, ryateguye urugendo aho ikipe y’igihugu yose ya Croatia irimo bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Luka Modric ari nawe kapiteni w’ikipe y’igihugu, Josko Gvardiol ukinira ikipe ya Manchester City, n’abandi bakinnyi benshi bakomeye basuye ingoro ya Papa ibarizwa mu Mujyi wa Vatican.

Bayobowe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Croatia Zlatco Dalic, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Croatia bakiriwe na Papa Francis.

Papa Francis yabanje kubashimira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa iyi kipe yagezeho mu bihe byashize harimo uburyo bitwaye neza mu gikombe cy’isi cyabaye mu mwaka wa 2022 muri Qatar, aho iyi kipe yasoje iki gikombe iri ku mwanya wa gatatu.

Iyi kipe y’igihugu ya Croatia yageneye impano Papa Francis y’umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Croatia, wari wanditseho Franjo banamuha umupira udasanzwe wo gukina.

Papa Francis yasoje asengera ndetse anasabira amahirwe n’imigisha ituruka ku Mana ikipe y’igihugu ya Croatia mbere yo gukina imikino ya EURO 2024 izatangira kuri uyu wa 14 Kamena, abasabira ko bazaba aba mbere cyangwa aba kabiri.

Christian

Recent Posts

Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) yafatiwe muri Amerika

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid washakanye na Miss Iradukunda Elsa amakuru aravuga ko yafatiwe…

6 hours ago

Perezida Tshisekedi yishyiriyeho Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru uje guhangana na M23

Perezida Tshisekedi yagize Karawa Dengamo guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugirango yongere imbaraga zo…

1 day ago

Kamonyi: Umugabo wari warahinze urumogi mu rugo iwe yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Hitimana Emmanuel w’imyaka 48, wo mu Karere…

3 days ago

U Bwongereza bwanze kwishyura akayabo bw’ishyuzwa n’u Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga buzishyura u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano…

4 days ago

Amerika yohereje Ahmed Napoleon wasize akoze Jenoside mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…

5 days ago

Uganda: Umusirikare yishe umukunzi we kubera ibiryo

Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…

5 days ago