RIB yerekanye abibaga telefone mu nama zitandukanye i Kigali

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu bagera kuri batanu bakekwa kwiba za telefone mu nama zaberaga mu Mujyi wa Kigali.

Abo barimo uwitwa Mutabazi Jean Bosco, Mihigo Landry, Mihigo Samson, Ntare Fabrice na Mugisha Irene.

RIB ivuga ko abo ifunze harimo abakora akazi k’ubumotari, abatekinisiye.

RIB ivuga ko imaze igihe kinini ikurikirana abo bantu kugeza tariki 04 Kamena 2024.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko uwo Mutabazi Jean Bosco usanzwe ari umotari yashikuzaga telefone, akaziha uwitwa Irene.

Ni mu gihe Mihigo Landry we ngo afite ubumenyi n’ubuhanga bwo gukuramo ”iCloud na serial number ya telefone”.

Ntare Fabrice na we ni umutekinisiye ucuruza telefoni.

Ni ibikorwa by’ubujura bagiye bakorera hirya no hino mu nama ndetse n’ahandi mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry yongeye kwibutsa ko abakora ibikorwa nk’ibyo badateze kwihanganirwa kandi ko bazahanwa mu buryo bukurikije amategeko.

Abakora ubujura mu nama z’i Kigali

RIB ivuga ko Mutabazi Samson we yambara neza akajya mu nama akajya gushaka telefoni na mudasobwa yiba.

Dr Murangira avuga ko bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gusambanya ku gahato n’ibindi bifitanye isano n’ubujura.

Avuga ko Mutabazi ajya mu kabari akareba abantu b’intege nke, akaba yahanye isiri na Mugisha Irene, bakamwaka telefone.

RIB ivuga ko tariki ya 23 Werurwe 2024 batwaye umugenzi yasezeranye na Mugisha, umugenzi yari atwaye bamwinjiza ahantu bamwiba telefoni. iPhone 14 Max bamwibye bayijyanye kwa Landry arayihindura barayigurisha.

RIB ivuga ko Kwa Mutabazi bahasanze igikapu cy’uwo mugore.

Ubugenzacyaha butangaza ko Ntare Fabrice yambara neza akajya mu nama acunga ko urangaye amwiba telefoni.

Anabeshya ko atanga akazi, akabeshya umuntu ko agiye kumukodesha akamuha amafaranga kuri mudasobwa ye, cyangwa akavuga ko atanga akazi akabasaba laptop zanyu akinjira hamwe agasohokera ahandi akaba arakwibye.

RIB ivuga ko bafungiye kuri RIB station ya Rwezamenyo na Kicukiro.

Icyaha cyo gusambanya undi ku gahato cyihariwe na Mugisha na Mutabazi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, ashima ko abaturage Batanga Amakuru.

Ati ”RIB ishimira ubufatanye abantu bagaragaza no kuba abibwe batanga amakuru hakiri kare, bigafasha ko abantu bakurikirana hakiri kare, ibyibwe bikagaruzwa.”

Dr Murangira B Thierry avuga ko uwiba atagira isura, amakuru yo kumutahura atangwa n’abaturage.

RIB ivuga ko itazatezuka mu gukurikirana abakora ibyaha, ko ahubwo ababikora bahindura umuvuno bakabivamo.

RIB ivuga ko utega moto nijoro akwiye kujya abanza gufata ifoto ya plaki akayoherereza inshuti ye, kandi ujya kwishyura akitaza motari.

Telefone zose ni 193 zafashwe mu gihe cy’ukwezi kumwe n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *