Ikipe y’igihugu ya Benin yatsinze Amavubi igitego 1-0, uba umukino wa mbere itsinzwe mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka 2026.
Uku guhagarika umuvuduko w’umutoza Frank Spittler Torsten n’abasore byatumye ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo mu itsinda C.
Iki gitego kimwe cyabonetse ku munota wa 36 gitsinzwe na nimero 19 Dodo Dokou nyuma y’umwanya munini abakinnyi ba Benin botsa igitutu ikipe y’igihugu Amavubi.
Igice cya mbere cyarangiye kuri iki gitego kimwe ku busa, igice cya kabiri kigitangira umutoza Frank w’Amavubi yakuyemo Rafaek York na Hakim Sahabo yinjiza Samuel Guelette Muhire Kevin. Aba bakinnyi bafashije u Rwanda guhindura umukino rutangira gukina umukino wihuta bagabanya igitutu cya Benin.
Mugisha Bonheur nawe yaje kwinjira mukibuga asimbuye Rubanguka Steve yongera ingufu hagati mu kibuga, Kwizera Jojea yasimbuye Mugisha Gilbert nawe agerageza gufasha ubusatirizi ariko amahirwe u Rwanda rwabonye ntiyagira icyo atanga.
Uyu wari umukino wa gatanu umutoza Frank Spittler Torsten yari atije Amavubi yari ataratsindwa umukino n’umwe mu mikino 4 yari amaze gutoza ndetse yari atarinjizwa n’igitego.
Benin nyuma yo gutsinda nayo yahise igira amanota 4 inganya n’u Rwanda ari nazo ziyoboye itsinda , muri iri tsinda ejo kuri uyu wa gatanu Nigeria irakira Afurika y’Epfo naho Lesotho yakire Zimbabwe.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…