IMIKINO

Amavubi yatsinzwe umukino wa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu ya Benin yatsinze Amavubi igitego 1-0, uba umukino wa mbere itsinzwe mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka 2026.

Advertisements

Uku guhagarika umuvuduko w’umutoza Frank Spittler Torsten n’abasore byatumye ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo mu itsinda C.

Amavubi yatsinzwe umukino wa mbere mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi na Benin

Iki gitego kimwe  cyabonetse ku munota wa 36 gitsinzwe na nimero 19 Dodo Dokou  nyuma y’umwanya munini abakinnyi ba Benin botsa igitutu ikipe y’igihugu Amavubi.

Igice cya mbere cyarangiye kuri iki gitego kimwe ku busa, igice cya kabiri kigitangira umutoza Frank w’Amavubi yakuyemo Rafaek York na Hakim Sahabo yinjiza Samuel  Guelette  Muhire Kevin.  Aba bakinnyi bafashije u Rwanda guhindura umukino rutangira gukina umukino wihuta  bagabanya igitutu cya Benin.

Mugisha Bonheur nawe yaje kwinjira mukibuga asimbuye Rubanguka  Steve  yongera ingufu hagati mu kibuga, Kwizera Jojea yasimbuye Mugisha Gilbert nawe agerageza gufasha ubusatirizi ariko amahirwe u Rwanda rwabonye ntiyagira icyo atanga.

Uyu wari umukino wa   gatanu umutoza Frank Spittler Torsten  yari atije Amavubi  yari ataratsindwa  umukino n’umwe  mu mikino 4 yari amaze gutoza  ndetse yari atarinjizwa n’igitego.

Benin nyuma yo gutsinda nayo  yahise igira amanota 4 inganya n’u Rwanda ari nazo ziyoboye itsinda , muri iri tsinda ejo kuri uyu wa gatanu Nigeria irakira Afurika y’Epfo naho Lesotho yakire Zimbabwe.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago