Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’abakinnyi babiri barimo umunyezamu Simon Taamale ukomoka muri Uganda ndetse na Bavakure Ndekwe Félix ukina hagati.
Aba bakinnyi bombi bari bashoje amasezerano, babwiwe ko batazongererwa.
Aba biyongereye ku bandi batanu iheruka kurekura barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur.
Hari amakuru avuga ko Rayon Sports iri mu biganiro n’umunyezamu Ishimwe Pierre na Myugariro Ishimwe Christian bombi bakinira mukeba APR FC.
Umunyezamu Ishimwe Pierre w’imyaka 22, yamaze kubwirwa na APR FC ko afite uburenganzira bwo kwishakira indi kipe yakwerekezamo n’ubwo yari agifite amasezerano y’umwaka.
Ni mu gihe iyi kipe inashaka myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Christian usoje amasezerano mu Ikipe y’Ingabo yagezemo mu myaka ibiri ishize avuye muri AS Kigali.
Biravugwa ko Rayon Sports iri gucungira hafi Ombolenga Fitina wa APR FC kugira ngo izamusinyishe natandukana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Rayon Sports ikomeje gushaka abakinnyi bakomeye bazayifasha kwisubiza icyubahiro mu mwaka utaha w’imikino.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…