Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena ni bwo Inteko Ishinga Amategeko yanditse ku rubuga rwayo rwa X ko Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Mupenzi; ivuga ko “yeguye ku mpamvu ze bwite”.
Mupenzi George wari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, yeguye kubera ubusinzi nk’uko amakuru abivuga.
The New Times yanditse ko ifite amakuru yizewe y’uko ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena, Mupenzi yari yagaragaye mu businzi, ndetse akaba yarafashwe atwaye imodoka yasinze.
Mupenzi George yari umusenateri muri Sena y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2019, aho yari ahagarariye Intara y’Uburasirazuba.
Uyu mugabo icyakora si we ntumwa ya rubanda wenyine ubusinzi bweguje mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ku wa 14 Ugushyingo 2022, Gamariel Mbonimana wari umudepite yeguye nyuma yo kugaragaraho amakosa y’ubusinzi bukabije.
Ku wa 28 Ukuboza 2022, Kamanzi Ernest wari umudepite na we yeguye nyuma yo gufatwa na Polisi atwaye imodoka yasinze.
Cyo kimwe na Senateri Mupenzi, aba bombi mu mabaruwa y’ubwegure bwabo na bo batangaje ko bahisemo kwegura “ku mpamvu zabo bwite”.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…