Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena ni bwo Inteko Ishinga Amategeko yanditse ku rubuga rwayo rwa X ko Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Mupenzi; ivuga ko “yeguye ku mpamvu ze bwite”.
Mupenzi George wari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, yeguye kubera ubusinzi nk’uko amakuru abivuga.
The New Times yanditse ko ifite amakuru yizewe y’uko ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena, Mupenzi yari yagaragaye mu businzi, ndetse akaba yarafashwe atwaye imodoka yasinze.
Mupenzi George yari umusenateri muri Sena y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2019, aho yari ahagarariye Intara y’Uburasirazuba.
Uyu mugabo icyakora si we ntumwa ya rubanda wenyine ubusinzi bweguje mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ku wa 14 Ugushyingo 2022, Gamariel Mbonimana wari umudepite yeguye nyuma yo kugaragaraho amakosa y’ubusinzi bukabije.
Ku wa 28 Ukuboza 2022, Kamanzi Ernest wari umudepite na we yeguye nyuma yo gufatwa na Polisi atwaye imodoka yasinze.
Cyo kimwe na Senateri Mupenzi, aba bombi mu mabaruwa y’ubwegure bwabo na bo batangaje ko bahisemo kwegura “ku mpamvu zabo bwite”.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…