Abakunzi ba Rayon Sports barimo Sadate Munyakazi bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo yakusanyirijwemo arenga Miliyoni 40 zo kugura abakinnyi.
Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024 muri Grazia Hotel habereye inama yari yatumiwemo abafana b’imena ba Rayon Sports barimo n’abahoze bayiyobora nka Gacinya Chance Denis na Paul Muvunyi ariko bo batabashije kuyitabira.
Abagera kuri 22 bakunda Rayon Sports ndetse banatanga ibyobo kubera yo barimo Munyakazi Sadate ,Dr. Norbert, Furaha Jean Marie nibo bahuriye muri iyo nama.
Umuyobozi w’inama yatangiye yibutsa abitabiriye iyi nama ko Rayon Sports ari iyabakunzi bayo bityo bakwiye kuyifasha mu kwiyubaka bakayigurira Umukinnyi utaha izamu “Rutahizamu” Kandi ukomeye.
Aba bakunzi ba Rayon Sports bayobowe n’uwahoze ayobora iyi kipe Munyakazi Sadate b’itanze miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.
Sadate wenyine yatanzemo Miliyoni 10 ndetse hagurwa n’amatike y’umwaka w’imikino utaha afite agaciro ka miliyoni 16 hakiyongeraho n’izindi miliyoni 32 bitanze yose hamwe akaba miliyoni 48.
Aya mafaranga y’itanzwe bemeranyijwe ko bagomba kuba bayashyikirije ubuyobozi bwa Rayon Sports bitarenze tariki ya 12 Kamena 2024, gusa basabye ubuyobozi gushishoza mu kugura abakinnyi beza Kandi bazatanga umusaruro.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bw’ijeje abitabiriye iyi nama ko bazashishoza ntibongere kugwa mu mutego nkuwo baguyemo umwaka w’imikino ushize wa [2023-2024].
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…