RWANDA

Rayon Sports yakusanyije arenga miliyoni 40 yo kwibikaho rutahizamu utyaye

Abakunzi ba Rayon Sports barimo Sadate Munyakazi bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo yakusanyirijwemo arenga Miliyoni 40 zo kugura abakinnyi.

Advertisements

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024 muri Grazia Hotel habereye inama yari yatumiwemo abafana b’imena ba Rayon Sports barimo n’abahoze bayiyobora nka Gacinya Chance Denis na Paul Muvunyi ariko bo batabashije kuyitabira.

Abagera kuri 22 bakunda Rayon Sports ndetse banatanga ibyobo kubera yo barimo Munyakazi Sadate ,Dr. Norbert, Furaha Jean Marie nibo bahuriye muri iyo nama.

Umuyobozi w’inama yatangiye yibutsa abitabiriye iyi nama ko Rayon Sports ari iyabakunzi bayo bityo bakwiye kuyifasha mu kwiyubaka bakayigurira Umukinnyi utaha izamu “Rutahizamu” Kandi ukomeye.

Aba bakunzi ba Rayon Sports bayobowe n’uwahoze ayobora iyi kipe Munyakazi Sadate b’itanze miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sadate wenyine yatanzemo Miliyoni 10 ndetse hagurwa n’amatike y’umwaka w’imikino utaha afite agaciro ka miliyoni 16 hakiyongeraho n’izindi miliyoni 32 bitanze yose hamwe akaba miliyoni 48.

Aya mafaranga y’itanzwe bemeranyijwe ko bagomba kuba bayashyikirije ubuyobozi bwa Rayon Sports bitarenze tariki ya 12 Kamena 2024, gusa basabye ubuyobozi gushishoza mu kugura abakinnyi beza Kandi bazatanga umusaruro.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bw’ijeje abitabiriye iyi nama ko bazashishoza ntibongere kugwa mu mutego nkuwo baguyemo umwaka w’imikino ushize wa [2023-2024].

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago