Kuwa 7 Kamena 2024, Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa EAC, Salva Kiir Mayardit, yayoboye inama idasanzwe yasojwe yemerejwemo Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, Veronica Mueni Nduva.
Ni nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC bitabiriye Inama ya 23 idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Veronica Nduva yashyizwe muri uyu mwanya na Perezida wa Kenya William Ruto nyuma y’uko Peter Mathuki wari umunyamabanga wa EAC yoherejwe guhagararira Kenya mu Burusiya.
Veronica yari Umunyamabanga Mukuru mu ishami rya Minisiteri y’Umurimo rishinzwe imikorere n’umusaruro w’abakozi. Yatangiye kuyobora ubunyamabanga bwa EAC nyuma y’igenda rya Peter Mathuki. Uyu mugore yamijuje mu bijyanye n’itumanaho ndetse akaba yarize n’ibijyanye na politiki n’imiyoborere muri Kaminuza ya Nairobi.
Abakuru b’ibihugu kandi baraganira ku kigomba gukurikira ho mu gihe urukiko rukuru muri Kenya rwanze ishyirwa ho rya Zablon Muruka Mokua nk’umucamanza mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EACJ), uyu itegeko rya Kenya rizwi nka (Law Society of Kenya) ryanzuye ko adafite ubushobozi bwo gukora iyi mirimo.
Iyi nama iteranye mu gihe inzego z’uyu muryango ziri gutaka ubukene ndatse zimwe zanahagaritse imirimo. Ibi byatewe no kudatanga imisanzu kwa bimwe mu bihugu binyamuryango.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…