IMIKINO

APR Fc igiye gusubukura imyitozo n’abakinnyi bashya

Abakinnyi bagera kuri bane bashya bitezwe gutangirana imyitozo mu ikipe ya APR Fc mu gutangira kwitegura shampiyona y’u Rwanda.

Mu rwego rwo gutegura imikino nyafurika, APR FC yamaze kugura abakinnyi bane b’abanyarwanda bazasimbura abo bivugwa ko bagiye kuyivamo.

Ku isonga mu bakinnyi bashya APR FC bivugwa ko yamaze kumvikana nabo harimo uwari umunyezamu wa Musanze FC, Gad Muhawenayo.

APR FC kandi bivugwa ko yamaze gusinyisha ba myugariro babiri bakiniraga Marines FC aribo: Gilbert BYIRINGIRO na Ishimwe Jean Rene.

Nkuko byatangajwe na benshi mu cyumweru gishize, APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi wo hagati wa Kiyovu Sports Frodouard MUGIRANEZA, wigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize.

Umunyezamu Muhawenayo Gad azasimbura Ishimwe Pierre wahawe uburenganzira bwo kwerekeza ahandi nubwo yari asigaranye umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe ifite Igikombe cya Shampiyona.

Mugiraneza Froduard, umukinnyi wo hagati wakiniraga Kiyovu Sports avuye muri Marines FC, afatwa nk’umusimbura wa Mugisha Bonheur wavuye muri iyi kipe mu mwaka wa shampiyona wabanje ariko kugeza ubu wari utarabona umusimbura.

APR FC itegereje umutoza mushya mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, biteganyijwe ko izatangira imyitozo tariki ya 17 Kamena ubwo abakinnyi bazaba bavuye mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bazaba bageze i Kigali.

Nta gihindutse, byitezwe ko mbere yo gukina imikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League izabanza gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago