IMIKINO

Bwa mbere APR Fc na Rayon Sports zigiye guhurira muri Sitade Amahoro yavuguruwe

Amakipe abiri asanzwe ahanganye muri ruhago y’u Rwanda, APR Fc na Rayon Sports zigiye guhurira muri sitade Amahoro yavuguruwe.

Advertisements

Ni umukino ugiye kuba bwa mbere muri sitade Amahoro kuva yatangira kuvugururwa, ukaba uteganyijwe kuwa 15 Kamena 2024.

Amakuru avuga ko mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kwishimira igikorwaremezo gikomeye bagejejweho cyo kubakirwa iyi sitade, bashyiriweho umukino bise ‘Umuhuro mu Amahoro’.

Uyu mukino uzaba ufunguye ku makipe yombi kuko yemerewe kuzakoresha abakinnyi bose bafite yewe n’abari mu igeragezwa cyane ko aribyo bihe arimo.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 Frw ndetse n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Icyakora uyu mukino ntabwo ari uwo gutaha iyi stade ku mugaragaro kuko izatahwa nyirizina tariki 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago