Amakipe y’umupira w’amaguru akurikiranwa cyane kurusha ayandi ku isi ku mbuga nkoranyambaga yamenyekanye aho hari ayatunguranye.
467th CIES Football Observatory Weekly Post niyo yashyize ahagaragara amakipe 20 ya mbere yo hirya no hino ku isi yose akurikirwa na benshi ku mbuga zikunzwe nka Instagram, X, Tik Tok, Facebook, n’izindi.
Bidatunguranye, Real Madrid na Barcelona nizo ziyoboye andi makipe mu gihe ikipe ya mbere mu Bwongereza ari Manchester United.
Hagati aho, imbuga nkoranyambaga z’amakipe amwe n’amwe zagiye zikurikirwa cyane bitewe n’ibyamamare yasinyishije nka Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.
Hano hepfo tugiye kureba amakipe 20 ya mbere afite abayakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga kuva 2023.
Al-Ahly ikomoka mu Misiri, niyo kipe yonyine yo muri Afurika iri kuri uru rutonde aho ifite abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga barenga miliyoni 51.
Iyi iza imbere y’amakipe yo mu Bwongereza nka Leicester (22.7m), West Ham (17.5), Aston Villa (16m), Newcastle (13.4m), Everton (13.2m), Wolves (10.6m), Brighton (8.3m), Southampton (7.4m), Crystal Palace (6.3m), Leeds (5.4m) na Watford (5.2m).
Ishusho y’uko amakipe ahagaze mu gukundwa:
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…