Umunya Nigeria ukomoka muri Leta ya Kwara, Hajia Hawawu Mohammed, biravugwa ko yiyahuriye muri Saudi Arabia, agiye mu rugendo rutagatifu i Makkah.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu muri Leta ya Kwara, Abdulsalam Abdulkadir, yatangaje ko ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.
Yavuze ko bigaragara ko Hawatu yiyahuye yijugunye hasi aturutse hejuru y’inzu yari acumbitsemo i Madina.
Abdulkadir yongeyeho ko Saliu Mohammed, undi wari wakoze urugendo rwerekeza i Maka, yapfiriye mu bitaro by’indembe i Medina.
Mohammed yari yageze muri iki gihugu ari hamwe n’itsinda rya gatatu ry’abayisilamu bari bavuye muri iriya leta.
Iyi komisiyo yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo bintu bibabaje. Itangazo yasohoye rigira riti: “Komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu bo muri Leta ya Kwara irahumuriza byimazeyo imiryango y’abayisilamu babiri bapfiriye i Medina, muri Arabiya Sawudite.
Saliu Mohammed, wari hamwe n’itsinda rya 3 ry’abayisilamu bo muri Leta ya Kwara, yapfiriye mu bitaro by’indembe bya Medina nyuma yo kurwara mu buryo butunguranye; mu gihe Hajia Hawawu Mohammed (wo mu Itsinda rya 9) na we yapfuye nyuma y’aho abategetsi ba Arabiya Sawudite bakoze iperereza bagasanga yiyahuye avuye ku gisenge cy’inzu yakodesheje i Medina.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…