INKURU ZIDASANZWE

Umuyisilamu yapfiriye mu rugendo rutagatifu rujya i Makkah

Umunya Nigeria ukomoka muri Leta ya Kwara, Hajia Hawawu Mohammed, biravugwa ko yiyahuriye muri Saudi Arabia, agiye mu rugendo rutagatifu i Makkah.

Advertisements

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu muri Leta ya Kwara, Abdulsalam Abdulkadir, yatangaje ko ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.

Yavuze ko bigaragara ko Hawatu yiyahuye yijugunye hasi aturutse hejuru y’inzu yari acumbitsemo i Madina.

Abdulkadir yongeyeho ko Saliu Mohammed, undi wari wakoze urugendo rwerekeza i Maka, yapfiriye mu bitaro by’indembe i Medina.

Mohammed yari yageze muri iki gihugu ari hamwe n’itsinda rya gatatu ry’abayisilamu bari bavuye muri iriya leta.

Iyi komisiyo yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo bintu bibabaje. Itangazo yasohoye rigira riti: “Komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu bo muri Leta ya Kwara irahumuriza byimazeyo imiryango y’abayisilamu babiri bapfiriye i Medina, muri Arabiya Sawudite.

Saliu Mohammed, wari hamwe n’itsinda rya 3 ry’abayisilamu bo muri Leta ya Kwara, yapfiriye mu bitaro by’indembe bya Medina nyuma yo kurwara mu buryo butunguranye; mu gihe Hajia Hawawu Mohammed (wo mu Itsinda rya 9) na we yapfuye nyuma y’aho abategetsi ba Arabiya Sawudite bakoze iperereza bagasanga yiyahuye avuye ku gisenge cy’inzu yakodesheje i Medina.”

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago