IMIKINO

Amavubi yongeye gushimisha Abanyarwanda mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka wa 2026, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Lesotho igitego 1-0, biyihesha kongera kuyobora itsinda C, imbere y’Abafana bashoboka bari baje kuyishyigikira muri Moses Mabhida Stadium muri Afurika y’Epfo.

Amavubi yatsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe mbere y’uko igice cya mbere kirangira, yirinda gukora ikosa kugeza umukino urangiye.

Amavubi yatangiye uyu mukino ahererekanya neza ndetse akinira mu rubuga rwa Lesotho nubwo nta buryo yabonaga.

Amavubi yongeye gushimisha Abanyarwanda

Ku munota wa 12, ubwugarizi bw’Amavubi bwakoze ikosa rikomeye butakaza umupira ariko rutahizamu wa Lesotho wasigaranye n’umunyezanu Fiacre ananirwa kumuroba.

Nyuma y’aho gato, Lesotho yabonye igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habayeho kirarira.

Amavubi yaje kubona amahirwe make mu minota yakurikiyeho ariko Nshuti Innocent na Kevin ntibayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 45, Amavubi yazamutse neza, maze Djihad Bizimana acomekera umupira mwiza Omborenga Fitina winjiye nawe awuha Kwizera Jojea wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina, ahita awushyira mu nshundura. Iki gitego nicyo cyasoje iki gice.

Kwizera Jojea atsindwa igitego cyavuyemo intsinzi

Igice cya kabiri cyaranzwe no kugarira kw’Amavubi ariko Lesotho ntiyayugariza bikomeye nubwo yakiniraga cyane mu kibuga cyayo.

Mu minota 10 ya nyuma Lesotho yakangutse ibona uburyo bukomeye ku mupira wari uvuye muri koloneri, umukinnyi wayo awuteye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ahita anayobora itsinda C n’amanota 7 inganya na Benin na Afurika y’Epfo yatsinze Zimbabwe ibitego 3-1 uyu munsi.

Imikino y’umunsi wa 5 izakurikiraho kuwa 17/3/2025

Rwanda v Nigeria

Zimbabwe v Benin

South Africa v Lesotho

Imikino y’umunsi wa 6 kuwa 24/3/2025

Benin v South Africa

Nigeria v Zimbabwe

Rwanda v Lesotho

Urutonde:

1. Rwanda 7pts (2)

2. SouthAfrica 7pts (1)

3. Benin 7pts (1)

4. Lesotho 5pts (1)

5. Nigeria 3pts (-1)

6. Zimbabwe 2pts (-4)

Amavubi ayoboye itsinda C mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

14 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago