Mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka wa 2026, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Lesotho igitego 1-0, biyihesha kongera kuyobora itsinda C, imbere y’Abafana bashoboka bari baje kuyishyigikira muri Moses Mabhida Stadium muri Afurika y’Epfo.
Amavubi yatsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe mbere y’uko igice cya mbere kirangira, yirinda gukora ikosa kugeza umukino urangiye.
Amavubi yatangiye uyu mukino ahererekanya neza ndetse akinira mu rubuga rwa Lesotho nubwo nta buryo yabonaga.
Ku munota wa 12, ubwugarizi bw’Amavubi bwakoze ikosa rikomeye butakaza umupira ariko rutahizamu wa Lesotho wasigaranye n’umunyezanu Fiacre ananirwa kumuroba.
Nyuma y’aho gato, Lesotho yabonye igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habayeho kirarira.
Amavubi yaje kubona amahirwe make mu minota yakurikiyeho ariko Nshuti Innocent na Kevin ntibayabyaza umusaruro.
Ku munota wa 45, Amavubi yazamutse neza, maze Djihad Bizimana acomekera umupira mwiza Omborenga Fitina winjiye nawe awuha Kwizera Jojea wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina, ahita awushyira mu nshundura. Iki gitego nicyo cyasoje iki gice.
Igice cya kabiri cyaranzwe no kugarira kw’Amavubi ariko Lesotho ntiyayugariza bikomeye nubwo yakiniraga cyane mu kibuga cyayo.
Mu minota 10 ya nyuma Lesotho yakangutse ibona uburyo bukomeye ku mupira wari uvuye muri koloneri, umukinnyi wayo awuteye ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Umukino warangiye Amavubi atsinze ahita anayobora itsinda C n’amanota 7 inganya na Benin na Afurika y’Epfo yatsinze Zimbabwe ibitego 3-1 uyu munsi.
Imikino y’umunsi wa 5 izakurikiraho kuwa 17/3/2025
Rwanda v Nigeria
Zimbabwe v Benin
South Africa v Lesotho
Imikino y’umunsi wa 6 kuwa 24/3/2025
Benin v South Africa
Nigeria v Zimbabwe
Rwanda v Lesotho
Urutonde:
1. Rwanda 7pts (2)
2. SouthAfrica 7pts (1)
3. Benin 7pts (1)
4. Lesotho 5pts (1)
5. Nigeria 3pts (-1)
6. Zimbabwe 2pts (-4)
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…