POLITIKE

Ingabo z’u Rwanda zivuganye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda, zifasha iza Mozambique mu kurwanya ibyihebe, ziravuga ko zishe byibuze ibyihebe [abajihadiste] 70 mu gace ka Mbau, ko mu karere ka Mocímboa da Praia, mu majyaruguru y’intara ya Cabo Delgado.

Nk’uko Televiziyo ya Mozambike (TVM) ibitangaza ngo ibi byihebe bigize itsinda ry’abantu 150 bateye Mbau ku ya 29 Gicurasi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangarije iyi TV ko ari ikosa rikomeye ku byihebe kugaba ibitero ku birindiro no mu midugudu birinzwe n’ingabo z’u Rwanda.

Mu mashusho yerekanwe n’iyi TV, imirambo y’ibyihebe byishwe yari irambaraye hasi. Birashoboka ko aya ari amashusho yafashwe ku munsi w’igitero, aho raporo za mbere zatangajwe na Perezida Nyusi, zagaragaje ko ibyihebe biri hagati ya 11 na 13 byishwe.

Nk’uko amakuru aturuka muri kariya karere abivuga, mu nomero yo ku wa mbere y’ikinyamakuru cyigenga cyitwa “Carta de Moçambique”, ibyihebe byagerageje kongera kwibasira abaturage ba Mbau, ingabo z’u Rwanda zitabara vuba.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru cyandika, yemeje ko ibyihebe byashakaga kwihorera ku basivili, nyuma y’icyumweru kimwe bikubiswe inshuro na RDF.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

8 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

8 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

8 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

9 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago