IMIKINO

Real Madrid yahinduye umuvuno ku gukina igikombe cy’Isi cy’amakipe

Nyuma y’uko bihwihwishwe ko ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne itazakina igikombe cy’Isi cy’amakipe, kuri ubu umutoza yemeje ko ntakizasibya iy’ikipe kuzakina iri rushanwa. 

Advertisements

Iyi kipe yanyomoje ibyari byavuzwe n’ikinyamakuru Il Giornale cyari cyatangaje ko Carlo Ancelotti yakibwiye ko batazitabira iki gikombe kubera ko amafaranga akirimo ari make ndetse ko abakinnyi badashaka kugikina kubera ubwinshi bw’imikino.

Real Madrid yagize iti: “Nta gushidikanya, tuzaba turi mu gikombe cy’isi kandi dutewe ishema no guhatana tugatwara igikombe ku bw’abafana bacu”.

Carlo Ancelotti nawe yavuze ko kiriya kinyamakuru cyavuze nabi ibyo yavuze, ati: “Mu kiganiro nagiranye na Il Giornale, amagambo yanjye yerekeye igikombe cy’Isi cy’amakipe ntabwo yasobanuwe mu buryo nashakaga.

Nta kintu na kimwe cyatuma nanga amahirwe yo gukina amarushanwa mbona ko ari amahirwe akomeye yo gukomeza kurwanira ibikombe bikomeye muri Real Madrid”.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago