Robinho wakanyujijeho muri ruhago ku rwego mpuzamahanga ari kwiga umwuga mushya wo gukanika Televiziyo na Radiyo muri gereza nyuma yo gufungwa ashinjwa gusambanya ku ngufu umukobwa mu Butaliyani.
Uyu wahoze akinira Real Madrid, Man City na AC Milan, yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda muri gereza ya Hellhole yo muri Brazile azira icyaha cyo gufata ku ngufu.
Mu rwego rwo kurwanya irungu, uyu arimo kwiga amasomo muri gereza yo gukanika ibikoresho bya elegitoroniki.
Uyu mukinnyi ubarirwa kuba atunze miliyoni 60 z’amapawundi,ubu ari kwiga uyu mwuga nkuko biteganyijwe muri gahunda ya gereza yo gufasha abagororwa kwiga imyuga kugira ngo izabafashe barekuwe.
Umunyamategeko wa Robinho, Mario Rosso Vale, yavuze ko uyu mugabo yabaye intangarugero kuva yafungwa muri Werurwe uyu mwaka.
Yabwiye The Sun ati “Robinho aratuje kandi amaze kumenyera. Yabaye imfungwa y’icyitegererezo kandi nta kibazo afitanye n’abandi bagororwa.
Yakomeje agira ati “Ndetse bamuhaye inkweto zo gukinisha umupira w’amaguru, akimara gufungwa, kugira ngo ajye akina mu gihe cyo kwidagadura. Yakomeje gushaka ikimuhuza. Yiyandikishije mu masomo yibanze ya electronics yiga gukora TV na radio. Agomba kwiga amasaha 600 kugira ngo arangiza uyu mwuga. “
Uyu mukinnyi yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu gufata ku ngufu umugore wo muri Albania mu kabyiniro n’ijoro i Milan mu gihugu cy’u Butaliyani mu mwaka wa 2013.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…